Abatunganya ibikomoka ku mpu bavuga ko kuba mu Rwanda nta buryo bunoze bwo kuzitunganya ari bimwe mu bituma abaturage batagirira icyizere ibyo bakora, ndetse n’abazicuruza bakazohereza mu mahanga kandi no mu Rwanda zikenewe.
Hirya no hino mu gihugu higanje abacuruza ibikomoka ku mpu birimo inkweto, ibikapu, imikandara n’imitako itandukanye.
Abagura ibikomoka ku mpu bikorerwa mu Rwanda bumvikana kenshi bijujutira kuba bihenze ugereranyije n’ibiva hanze y’igihugu.
Umwe mu baganiriye na UMUSEKE yagize ati “Nashakaga kugura inkweto zikorerwa mu Rwanda ariko nabonye zihenze; bari kunsaba ibihumbi 30 Frw kandi ubusanzwe izo nambara nzigura ataranze ibihumbi 15 Frw. Bakwiye gushaka uko bagabanya ibiciro kuko ibikorerwa mu Rwanda birahenze.”
Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bavuga ko impamvu bagurisha ku giciro kiri hejuru ari uko nabo kubikora bibahenda.
Bavuga ko kugira ngo babone uruhu rwiza kandi rukomeye bibasaba kujya mu bihugu birimo Kenya kuko mu Rwanda ruba ruhenze kandi rudakomeye.
Kutagira uruganda mu Rwanda rutunganya impu n’ibizikomokaho bavuga ko hari n’abakiliya babigenderaho bagashidikanya ku buziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Abacuruza n’abakora ibikomoka ku mpu bavuga ko “Biramutse bishobotse hakabaho abashoramari bakanoza impu nziza, tukabona izo gukoresha ibikapu cyangwa se inkweto byadufasha.”
Kamayirese Jean d’Amour, Perezida w’Ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda, avuga ko kuba mu Rwanda hari amabagiro agezweho bituma babona impu nziza gusa hakaba imbogamizi zo kuzitunganya.
- Advertisement -
Ati “Iyo tuzijyanye aho bazigurisha usanga rwose impu zacu ntazo bakuramo zifite ikibazo kuko zororerwa mu biraro, iyo ufashe inka neza n’uruhu ruba rumeze neza.”
Avuga ko kuba nta ruganda rutunganya impu ku buryo bunoze ruri mu Rwanda ari igihombo ku bakora muri uru rwego n’igihugu muri rusange.
Kamayirese atanga icyizere ko mu gihe babona uruganda rutunganya impu n’ibizikomokaho ibihugu byo hanze byayoboka mu Rwanda kuko impu zaho zizewe ndetse n’ubworozi bwateye imbere zikaba zihari ku bwinshi.
Chebrez Iabher, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’impu n’ibizikomokaho muri Afurika, avuga ko bari gukarishya ubumenyi bw’Abanyarwanda kugira ngo babyaze amadovize impu n’ibizikomokaho.
Ati “Gushyigikira uru rwego bituma ruza ku isonga mu gutanga inyungu mu bijyanye no guhanga imirimo no kubyara amadevize.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ibibazo biri mu gutunganya impu n’ibizikomokaho Guverinoma iri kubishakira ibisubizo.
Yemeza ko mu Karere ka Bugesera habonetse ahantu hitaruye abaturage hazubakwa icyanya cyo gutunganyirizamo impu mu buryo butabangamiye abaturage n’ibidukikije, bikaba bisaba n’ikoranabuhanga ryihariye.
Ati “Turahamya ko umwaka utaha tuzatangira kuhatunganya, ni byiza ko abantu bamenya ko ari bizinesi.”
U Rwanda rurakataje mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka aho mu myaka ishize yatangaga inyama, amata n’ifumbire ndetse yanagurishwa igatanga amafaranga kandi abantu bakumva ko ibyo bihagije.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW