Ubutumwa bwa Sadate Munyakazi kuri Gen (Rtd) James Kabarebe

Inshuti y’urubyiruko, Sadate Munyakazi wigize kuyora ikipe ya Rayon Sports yatanze ubutumwa bwo kwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru umunyabigwi General James Kabarebe, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Congo no mu Rwanda.

Ku wa 30 Kanama 2023, Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yemeje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare barimo Jenerali James Kabarebe.

Mu butumwa bwe, Sadate Munyakazi yavuze ko Gen (Rtd) Kabarebe ari indwanyi, umugabo nyamugabo, umwe mw’ishingiro ry’umutekano n’ituze ry’u Rwanda.

Yavuze ko izina rya Gen (Rtd) Kabarebe wavutse mu 1959 mu bihe u Rwanda rwashyirwaga mu kangaratete rizwi ku Isi yose kandi rikigisha ibisirikare binyuranye ku Isi.

Ati ” Uwo Mwaka nibwo havutse imfura, indwanyi, umunyempuhwe kandi umunyembaraga afande James Kabarebe.”

Yavuze ko ubuto bwa Kabarebe yabuhariye kurinda umutekano w’abantu haba muri Uganda, mu Rwanda ndetse no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni umugabo ngo wakoze ibikorwa na bacye ku Isi aho nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yayoboye urugamba rwo kubohoza Zaïre ( RDC) 1996-1997 akabikorana umurava kandi vuba vuba.

Ati “Umugabo wabaye Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo 1998 ndetse akayobora kandi agakura Ingabo zitarenga 2000 mu mazi abira ubwo zari zigoswe n’iz’ibihugu birenga 7 bifite ingabo zirenga 85 000 ( Opération Kitona) akazigarura mu Rwanda

Yongeraho ko “Uyu mvuga n’indwanyi kabuhariwe wamamaye mu Rwanda no kw’Isi yose, Indwanyi impesha ishema mfite ubu.”

- Advertisement -

ISESENGURA

Sadate yagaragaje uko James Kabarebe yazamutse mu gisirikare kuva ku kuba umusirikare muto kugera yambaye ipeti rya Jenerali riruta ayandi mu gisirikare cy’u Rwanda.

Ati ” Umusirikare mu ngabo z’ibihugu 3 ku buryo bwemewe n’amategeko ( Uganda, Rwanda na Congo), Umugaba Mukuru w’Ingabo mu bihugu bibiri mu buryo bwemewe n’amategeko ( Congo 1998 n’ U Rwanda 2002).”

Yavuze ko ari umugabo udashobora gutandukanya n’Umutekano w’u Rwanda akaba nsoma mbike n’umwizerwa wa Perezida Paul Kagame.

Ati “Kubaka ubwirinzi n’ubutasi butagereranywa hano muri Afurika, uyu mugabo Gen James Kabarebe yabikoze nkuwikorera.”

Yashimangiye ko Gen (Rtd) James Kabarebe ari urutirigongo rw’umutekano w’u Rwanda no kubaka Igihugu kitajegajega, akarangwa n’ubumuntu, kwicisha bugufi kandi agafasha benshi.
Sadate yavuze ko Gen (Rtd) Kabarebe yagize kandi uruhare rukomeye mu kubaka Siporo y’u Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse akaba yaranafashije ikipe ya Rayon Sports mu bihe bikomeye.
Ati “Rubyiruko nshuti zanjye afande James Kabarebe n’urugero rwiza rw’urubyiruko rwitangiye kandi rwakoreye Igihugu cyacu, dutere ikirenge mu cya Mukuru wacu, twubahe ibyo bagezeho kandi tubirinde. I salute you my General.”
General  (Rtd) James Kabarebe asanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano.
Jenerali James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Sadate Munyakazi yavuze ibigwi Gen (Rtd) James Kabarebe
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW