Umugabo ukurikiranyweho kuroha abana 13 muri Nyabarongo yasabiwe igihano

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye  rwasabiye Ndababonye Jean Pierre ushinjwa kuroha abana 13 muri Nyabarongo igihano cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda agera kuri Miliyoni 2Frw.

Uyu mugabo asaba ko igihano yasabiwe, Urukiko rwazategeka ko gisubikwa

Iburanisha ryabereye mu Mudugudu wa Cyarubambire aho iki cyaha cyabereye mu nteko y’abaturage bahatuye.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwaburanishije Ndababonye Jean Pierre ushinjwa kuroha abana muri Nyabarongo.

Iki cyaha cyabaye taliki 17/07/2023 mu Mudugudu wa Cyarubambire Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze ruvuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha kidaturutse  ku bushake kandi na we acyemera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ndababonye yafashe icyemezo cyo guhamagara abo bana 13 atagishije inama ababyeyi babo abajyana mu kazi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro.

Umwe muri bo wari ufite imyaka 14 ngo ni we yifashishije kugira ngo yambutse abo bana. Uyu mwana w’Imyaka 14 ngo Ndababonye yari yamutumye gutira ubwato, ageze aho ari amusaba gukomeza akambutsa abana hakurya ya Nyabarongo kubera ko yari azi kugashya.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Ndababonye yahise asunika ubwato atitaye ku mubare w’ababa bari baburimo, bugeze hagati mu mazi bugwamo, we abasha koga avamo na bagenzi be 2.

Ubushinjacyaha buvuga ko yagiriwe inama yo kutarenza abantu 3 mu bwato aranga, hari ibimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiyeho burimo ubuhamya bwe n’ubw’abaturanyi.

- Advertisement -

Ndababonye we yavuze ko abana bageze mu Mugezi barakina bagwa mu mazi, iyo mvugo Ubushinjacyaha burayinenga, ahubwo bukavuga ko abana bahungabanyijwe n’uko amazi atangiye kwinjira mu bwato imbere.

Abatanze ikirego ni ababyeyi b’abana bitabye Imana, bamushinja kubatwarira abana akabaroha muri Nyabarongo.

Abana 3 bagize amahirwe yo kurokora bagenzi babo, ni na bo basobanuye uko byagenze.

Inyandiko mvugo y’Ubushinjacyaha yagaragaje ko usibye kuba ubwato bwari bugenewe kwambutsa abantu 3 bwari bunatobotse.

Imibiri 4 yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa, bigaragara ko bishwe n’amazi. Imibiri 6 yindi yari isigaye mu mazi itajyanywe kwa Muganga ariko na yo yari yangiritse.

Ubushinjacyaha buvuga ko bugendeye ku bimenyetso bwabonye n’abatangabuhamya busabira Ndababonye igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2.

Urukiko rwahaye ijambo Ndababonye kugira ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa.

Ndababonye Jean Pierre avuga ko ibyo ashinjwa abyemera akanabisabira imbabazi. Ati: “Ndumva icyaha nakoze ngisabira imbabazi.”

Ndababonye avuga ko Ubushinjacyaha bwamuha igihano gisubitswe.

Ubushinjacyaha buvuga ko igihano bwamusabiye kitagomba kuvanwaho. Urubanza ruzasomwa Taliki ya 15/Kanama/2023 saa Kenda.

Abana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe mu marira n’agahinda

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.