Umuganga wa gereza akurikiranyweho gucuruza hanze imiti igenewe abagororwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umuganga w’Igororero rya Nyarugenge [Mageragere] ukurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza muri Farumasi zo hanze imiti igenewe abagororwa.
RIB yabwiye UMUSEKE ko Habiyakare Anastase, umuganga muri gereza ya Mageragere yatawe muri yombi ku wa 13 Kanama 2023.
Habiyakare akurikiranyweho ibyaha birimo kumena ibanga ry’akazi, gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kunyereza umutungo.
Acyekwaho ko kuba mu bihe bitandukanye yagiye afata ‘Transfers’ zahawe abagororwa zo kujya kwivurizaho akazikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko ndetse no gukoresha telefone ye bwite mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’igororero.
Uregwa kandi mu bihe bitandukanye yagiye akora inyandiko zisaba imiti y’abagororwa yamara kuyihabwa akajya kuyigurisha ku bandi bantu bafite za Farumasi.
RIB ivuga ko, ibwira abantu bose ko itazihanganira abantu bakora ibikorwa byo kunyereza umutungo, ndetse n’ibindi byaha; ko uzafatwa atazihanganirwa n’amategeko.
Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaho.
Icyo amategeko ateganya
Habiyakare akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke,  ugihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Akurikiranyweho kandi icyaha cyo kunyereza umutungo, ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Icyaha cyo Kumena ibanga ry’akazi, iki ugihamijwe n’Inkiko ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW