Umunyarwanda yapfiriye Kenya azira ‘Umukobwa w’ikizungerezi’

Umunyarwanda usiganwa mu marushanwa yo kwiruka, Rubayita Sirag, yarwanye na mugenzi we witwa Dancan Khamala bapfa umukobwa, ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu mujyi  muto wo muri Kenya witwa Iten,usanzwe witorezamo abasiganwa ku maguru bo hirya no hino.

Kenya Report ivuga  ko  umukobwa utatangajwe amazina yigeze kujya mu rukundo na Rubayita mbere yuko yisangira umunyakenya.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu munyarwanda yarwaniye inkumi n’uyu munyakenya.

Polisi yahise ita muri yombi Khamala  n’uyu mukobwa ngo bakorweho iperereza.

Amakuru avuga ko uyu munyakenya yabwiye umutoza we ko uyu mugore nubwo yahoze ari umukunzi wa Sirag ariko yari yaramaze kumugira umugore,basigaye babana.

Yavuze ko  kuwa kane w’icyumweru gishize yamuteye aho asanzwe afite ibikorwa byo kogosha abantu.

Ati “ Uyu mugore yari umugore wanjye.Yigeze kujya mu rukundo n’umunyarwanda ariko bari barashwanye mu gihe cy’amezi nka biri ashize.Kuwa kane w’icyumweru gishize, uyu munyamahanga aza kwiyenza muri salon yanjye  ahita agenda.Sinzi icyo yashakaga.”

- Advertisement -

Uyu yabwiye umutoza we ko  uyu munyarwanda yari yaratandukanye n’uwo bari kumwe mu rukundo mbere yuko ajya kubana nawe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW