Nyanza: Umuhungu ukorera akazi ko kuragira inka mu karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine wo ku rugo ruturanye naho akora.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana aho ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturage bafashe umusore w’itwa w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu karere ka Karongi, umurenge wa Murundi, akagari ka Nzaratsi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine y’amavuko, wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Abaturage bahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko uwo mushumba yavuye kwahira ubwatsi bw’inka, asanga umwana mu rugo ahita amusambanya.
Umwe muri bo yagize ati “Byararangiye, umwana aribwa mu gitsina na we niko kubibwira se uko uwo muhungu yabigenje.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uwo musore yatawe muri yombi.
Yagize ati “Umwana yagejejwe kwa muganga ku bitaro Bikuru bya Nyanza, naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”
Uriya musore yaje i Nyanza ashaka akazi akaba yakoraga mu rugo akazi ko kwita ku nka.
Gitifu Egide asaba abantu kubaha umwana bakirinda kumuhohotera kuko uretse no kwangiza ubuzima bwe ufashwe akabimywa n’urukiko ahabwa ibihano biremereye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza