Rusizi: Kuri uyu wa 22 Kanama, 2023 habayeho igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’urumogi bingana na toni 1,4 byafashwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi Twizere yabwiye UMUSEKE ko ibi biyobyabwenge by’urumogi byafashwe mu bihe bitandukanye.
Ati “Habayeho igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bingana n’ibiro 1,400 byo mu bwoko bw’urumogi, ni ibyo mu karere ka Rusizi byafashwe mu bikorwa bya Police bitandukanye”.
CIP Bonavature Karekezi Twizere asaba abamotari ubufatanye nk’abantu batwara abagenzi bafite ibintu bitandukanye, kugira uruhare mu gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Ati “Abamotari basabwa ubufatanye na Police mu guhangana no gukumira ibyaha bitandukanye, kuba maso bakamenya abo batwaye n’ibyo batwaye bagatanga amakuru ku babakoresha mu gutwara ibyakoreshejwe mu byaha”.
Mubutumwa CIP Bonavanture akangurira abaturage kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge, no kumenya amategeko ahana uwo byagaragayeho.
Ati “Abaturage ni ukwirinda kwijandika mu ngesombi zo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”
MUHIRE Donatien
Umuseke.rw / i Rusizi.