Urwego rushinzwe kurwanya iyezandonke n’ibiyobyabwenge muri Zambia rwafashe indege itwaye miliyoni 6 z’amadolari (arenga miliyari 7Frw).
Iyi ndege yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Lusaka.
Mu ndege harimo kandi imbunda ntoya za pistols/pitolets, zigera kuri 5, magazine 7 z’amasasu, n’amasasu 126 yarimo kandi utumanyu 602 bikekwa ko ari zahabu dupima Kg 127.
Ibindi byari mu ndege ni ibikoresho byifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa zahabu.
Urwego rushinzwe kurwanya iyezandonke n’ibiyobyabwenge, DEC rwatangaje ko rwabonye amakuru arubwira ko ku kibuga mpuzamahanga cy’indege Kenneth Kaunda International Airport, ku Cyumweru hahagaze indege irimo ibintu biteye inkeke.
Ayo makuru yatangajwe n’ukuriye ruriya rwego witwa Nason Banda, ati “Twafashe indege ya Global Express T7-WW yarimo ibyo bintu, twanafashe indege ya sosiyete y’imbere mu gihugu, King Air B190.”
Yongeyeho ko abantu 10 bahise bafatwa harimo umugbo ukomoka muri Zambia, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Ubuyobozi bwavuz eko iyi ndege yari ivuye mu Misiri, igiye muri Zambia, ikaba yarimo abantu 6 bo mu Misiri, n’umwe wo muri Espagne n’undi ukomoka mu Buholandi.
Abafashwe ngo ntabwo ari ku mpamvu yo kubafunga ahubwo ni ukugira ngo hakorwe iperereza.
- Advertisement -
Amafaranga yafatiwe mu ndege yajyanywe muri Bank ya Zambia.
UMUSEKE.RW