Abahohotererwaga muri Congo bagiye kujya barenganurwa

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nzeri 2023, hatangijwe umushinga ugamije gutanga ubufasha mu by’amategeko ku bakorera ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’uRwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,abagiye kwiga n’abandi bakorerayo ingendo bagahura n’akarengane.

Ni umushinga w’imyaka ine wiswe Uhaki Bila Mupaka, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga  uharanira amahoro, International Alert ,IPeace na Pole Institute , ku nkunga y’Ubuholande,ugamije korohereza abaturage bambukiranya imipaka kubona ubutabera mu gihe bahuye n’ibibazo mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyane cyane utwa Rubavu na Rusizi.

Iyo mipaka ni la Corniche,Poid lourd yo mu Karere ka Rubavu,Rusizi 1,Rusizi 2,Bugarama yo mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Rubavu,Jeannette Uwajeneza,avuga ko hari ubwo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahuraga n’akarengane,bakabura ubufasha mu by’amategeko bityo ko uyu mushinga ugiye gukemura byinshi.

Ati “Ibibazo abaturage bakundaga guhura na byo bagiye muri Congo, ni uko bamwe bajyaga bahura n’ihohoterwa,abamburwa amafaranga,bagahura n’ibibazo bitandukanye ndetse n’iby’umutekano,bashobora gukubitwa,bakamburwa ibyabo,twagira amahirwe bagaruka bakabitubwira.”

Akomeza agira ati “Turibwira ko uyu mushinga uzakemura byinshi kuko ni umushinga uhuriyeho uRwanda na Congo.Umuturage uzaba wagiriye ikibazo muri Congo azamenya aho akibariza.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Amahoro,International Alert, Inkesha Ariane, avuga ko uyu mushinga ugiye gukemura byinshi ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati “Watangiye kuko twajyaga tubona nk’abantu bakorera hafi y’umupaka yaba muri Congo,Goma, Bukavu cyangwa mu Rwanda Rusizi na Rubavu, ko hari abantu benshi bambuka imipaka, bagenda bahura n’ibibazo bijyanye n’ubutabera no kutamenya uburenganzira bwabo cyangwa ibyangombwa bisabwa rimwe na rimwe hakaba hazamo amakimbirane cyangwa amarangamutima ashobora gutuma imibanire y’ibi bihugu itagenda neza.Niyo mpamvu twatekereje uyu mushinga,kugira ngo tubagezeho ubutabera, ngo bamenye amategeko agenga imipaka.”

Uyu avuga ko umuturage uzajya uhura n’ihohoterwa cyangwa akeneye ubufasha bujyanye n’amategeko, azajya abona umwunganizi mu mategeko ndetse no guhabwa ubundi bumenyi bujyanye n’umupaka ku buntu.

- Advertisement -

Avuga ku kuba uRwanda na Congo hari amakimbirane ku rwego rwa Politiki nta mpungenge ko uyu mushinga washyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Théophile Mbonera,avuga ko uyu mushinga uzaba igisubizo ku bakora ubucuruzi bwambukiranyaga imipaka ariko bafite amakuru macye ku mikoreshereze y’imipaka.

Ati”Hari igihe umuturage ashobora kurenganywa bitari nuko ubuyobozi bwari bufite ubushake bwo kumurenganya ahubwo akarenganywa kubera kutagira amakuru ahagije,uburyo umuntu ari aho.Igih icyose umuntu yavukijwemo uburenganzira bwe , yaba yavukijwe n’umuntu kubera ko atari azi neza ko agomba kumufata cyangwa nkana, ibyo ari byo byose akeneye ubuvugizi.”

Akomeza agira ati “Uyu mushinga uzajya ufasha kujya mu buyobozi no mu zindi nzego , kimwe nuko uzamufasha kujya mu rukiko  kumufasha kuburana mu gihe yagize ikibazo cy’amategeko.”

Uyu mushinga umaze gufasha nibura abantu 299. Ni mu gihe abantu 23 bamaze guhabwa abanyamategeko babafasha mu nkiko ku buntu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW