Abasirikare basakiranye n’Imbonerakure barafunzwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umwe muri aba basirikare yatorotse kasho ya Polisi
Abasirikare b’igihugu cy’u Burundi baherutse kurwana n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure bamaze iminsi bafungiye muri kasho ya Polisi.
Ni nyuma y’ihangana ryahuje abasirikare batandatu n’urwo rubyiruko muri Komini ya Buganda mu Ntara ya Cibitoki.
Amakuru avuga ko ubwo bari ku burinzi ku mugezi wa Rusizi baburijemo ubujura bw’inka bwakorwaga n’izo mbonerakure, maze haba imirwano yakomerekeyemo Imbonerakure imwe.
Bariya basirikare ngo babanje kurasa mu kirere kugira ngo izo mbonerakure zicishe macye ariko biba iby’ubusa kuko nazo zatojwe ibya gisirikare bajya mu mitsi.
Iyi mirwano yakangaranyije abaturiye uwo mugezi uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku wa 13 Nzeri 2023 ku itegeko rivuye ibukuru, bariya basirikare uko ari batandatu bahise batabwa muri yombi, bajya gufungirwa mu gasho ka Komisariya y’igipolisi cya Cibitoke.
Gusa umwe yaje gutoroka kariya gasho bivugwa ko abakarimo bafunzwe mu buryo bubabaza umubiri cyane.
Abaturage bahabereye ubushyamirane bavuga ko izo mbonerakure zaremye itsinda ry’abajura ryiba imyaka n’amatungo y’abaturage ubavuze akagirirwa nabi.
Bavuga ko ziriya mbonerakure zikorana n’abategetsi bakomeye aho binjiza cyangwa bagasohora mu gihugu ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.
Abaturage bavuga kandi ko ziriya mbonerakure zitwaza imbunda ngo kuko hari n’ubwo zigize kurasa ku basirikare bacunga umutekano ku mugezi wa Rusizi.
Umushinjacyaha wa Repubulika y’u Burundi mu Ntara ya Cibitoke yatangaje ko hari iperereza rikiri gukorwa ngo bariya basirikare bashyikirizwe Urukiko.
Umwe muri aba basirikare yatorotse kasho ya Polisi
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW