Abazunguzayi b’Aba-Masai bagiye kujyanwa mu nzererezi

Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Vianney Higiro yasabye ko Abazunguzayi b’aba-Masai bakorera ubucuruzi bwabo ku mihanda bajyanwa mu nzererezi.

Ni mu gihe abacururiza ku mihanda bazwi nk’Abazunguzayi bahagurukiwe cyane mu Rwanda, gusa aba-Masai bo bagacuruza nta kibazo bafite kubera gutinywa.

Usanga hari ibitangazwa ko abashinzwe kubuza abantu gucururiza ku mihanda babatinya. Hari abatebya ngo hari uwo bashyize muri ‘panda-gari’ (imodoka ya police) yanga kwaka neza neza, bayimuvanyemo iraka.

Aba bacuruzi b’abanyamahanga bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali ku bwinshi, ubu bashinze amatako no mu Ntara zose z’igihugu, bagendagenda ku muhanda bacuruza inkweto n’ibikapu n’utundi tuntu tw’ubukorikori bwabo.

Aganira n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, Lt Col Higiro yavuze ko aba ba-Masai usanga babunza imiti itemewe aho bavuga ko ivura ubugabo n’izindi ndwara, ibintu Leta y’u Rwanda itemera.

Yavuze ko izo nzererezi z’abanyamahanga zinjiye mu baturage aho zibeshya ko zitanga urubyaro n’ibindi bipindi byo kurya amafaranga.

Lt Col Higiro yavuze ko abo birirwa bambaye rumbiya usanga bazererana ibikweto ku rutugu, wabibara ugasanga bihora ari icumi.

Yagize ati ” Bariya bantu ntabwo ari beza. Ubu rero na bo turaza kubafatira ingamba, aho mubabonye, umuyobozi w’Umudugudu, turagira ngo rwose mubashakishe, yaba ari mudugudu aho acumbitse, udusinyara tuza tumujyana.”

Lt Col Higiro Vianneye yavuze ko bitumvikana ukuntu bariya ba Masai bakomeza kubunza ibicuruzwa kandi abanyarwanda batabyemerewe, asaba ko bajyanwa mu bigo by’inzererezi cyangwa bagasubizwa iwabo.

- Advertisement -
Abazunguzayi b’aba-Masai bagiye guhagurukirwa

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW