Barasaba Leta kwemera Amarenga mu ndimi zemewe mu gihugu

Icyumweru cya Gatatu cy’ukwezi kwa cyenda ni igihe cyagenwe cy’ubukangurambaga bugamije kugaragaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bafite uburenganzira kimwe n’abandi bantu ku isi.

Umuryango utari uwa Leta, ushinzwe kuvugira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, RNUD watangije icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije kugaragaza imbogamizi bagifite kugira ngo uburenganzira bwabo bwitabweho, no kugaragaza ko na bo bashoboye.

Ibi bikorwa by’ubukangurambaga byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri, bizasozwa ku ya 22 Nzeri, 2023.

Munyanjyeyo Augustin Perezida wa RNUD, yavuze ko abantu bakwiye kumenya ururimi rw’amarenga kugira ngo uburenganzira bw’abarukoresha bwubahirizwe.

Ati “Iyo bavuga iterambere ridaheza, twe tuba twarasigaye kuko ururimi rw’amarenga ni rwo rwadufasha. Dusaba ko rwemerwa nk’izindi ndimi, nk’Ikinyarwanda, Icyongereza… Nta rundi rurimi ruzava mu ijuru, ururimi rwacu ni amarenga.”

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bagaragaza ko na bo bashoboye, ko bamwe bakora imirimo isanzwe igira uruhare mu iterambere ryaba iryabo n’iry’igihugu, haba mu gukorera ibigo by’abikorera, gukorera Leta, cyangwa kwikorera.

Gusa ngo kuba bisangije ururimi rw’amarenga kandi rukaba ruzwi na bake ngo bibabera imbogamizi, haba kumvikana n’abantu mu nzira, cyangwa kumenya gahunda za Leta n’ubutumwa butangwa mu muganda, bagasaba Leta kubishyiramo imbaraga inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ikemerwa, ndetse n’abantu bagashyira umwete mu kwiga ruriya rurimi.

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaraga mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha ururimi rw’amarenga, no kugaragaza ibikorwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagezeho mu rwego rwo kugaragaza ko bashoboye.

Ku munsi wo gusoza ubukangurambaga hazabaho urugendo rw’amahoro, ruzava ku biro by’Umujyi wa Kigali, bace kuri Marriot Hotel, bakomeze ku Bitaro bya CHUK basoreze muri Car Free Zone.

- Advertisement -

Bizimana Jean Damascene ni Umujyanama muri RNUD, avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’imbogamizi zikomeye mu buzima kubera ko ururimi rwabo rutazwi na benshi.

Urugero ngo mu gihe cya Covid-19, banyuraga ku Mupolisi, yabahagarika ntibumvikane bo bakikomereza kugenda kandi ingendo zibujijwe.

Yavuze ko hari na bamwe mu bantu bakora ibyaha bakabyitirira abatavuga kubera ko bo batamenya kwisobanura.

Ibintu bikomera iyo bigeze kwa muganga, ngo hari abajya kwivuza indwara zifata imyanya y’ibanga, ariko yagera imbere ya muganga ntibumvikane, yakwiyambaza umusemuzi, bikaba ngombwa ko abeshya indwara kubera kugira isoni zo kuvuga uburwayi bukomeye bwamufashe atinya ko amabanga ye ajya hanze.

Ngo bahora bifuza kuba na bo bageza kuri Perezida Paul Kagame amashimwe y’ibyiza bagezeho ariko ngo biba bigoye ko babimubwira akabyumva mu rurimi rwabo rw’amarenga.

Iki cyumweru cyahariwe kuzirikana ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ngo cyatangiye mu mwaka wa 1959 muri Poland/Pologne kugeza ubu bikorwa ku isi hose.

Ku isi imibare igaragaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, barenga miyoni 70, naho mu Rwanda Leta, mu mibare y’ibarura rusange rikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ngo basanze ari 3000, ariko Perezida wa RNUD yavuze ko abo barenga kuko ng obo bumva bagera ku bihumbi 70.

Basaba Leta ko yemera Ururimi rw’amarenga mu zindi zemewe mu gihugu
Umuhoza Djarathi akaba ashinzwe gukurikirana imishingamuri RNUD yemeza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashoboye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza buriya bukangurambaga

UMUSEKE.RW