Bugesera: Abantu 10 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abantu icumi batuye mu Karere ka Bugesera bafite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi na Kenya, barishimira ko bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuri ubu bakaba ari Abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, haberaga umuhango wo kwakira indahiro zabo, batangaje ko batewe ishema no kuba Abanyarwanda kuko basanga ari iby’agaciro kuri bo.

Barayizigiye Bertin ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, amaze igihe cy’imyaka 8 atuye mu Rwanda, avuga ko uretse kuba afite umugore w’Umunyarwandakazi, ariko ngo na we akunda u Rwanda ari na yo mpamvu nyamukuru yahisemo gusaba ubwenegihugu.

Ati ” U Rwanda narubone neza niyo mpamvu nasabye ubwenegihugu nanjye mbe umunyarwanda mu bande mbashe kurukorera.”

Avuga ko yishimira imiyoborere y’igihugu by’umwihariko ko aho usabye serivisi bayiguha neza batarebye inkomoko.

Juma Ali, ukomoka i Mombasa mu gihugu cya Kenya, amaze imyaka isaga 18 mu Rwanda, avuga ko akigera mu Rwanda uretse kuba yarahakunze, ariko kandi ngo yananyuzwe n’umuco waho bituma yiyemeza ku ba Umunyarwanda.

Ati ” Imiyoborere ni myiza, naje ndi umukozi ubu maze imyaka itatu nikorera kandi ibintu biri kugenda neza cyane.”

J. Damascène Rusanganwa wari uhagarariye umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri uyu muhango, yavuze ko uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Yavuze ko aba icumi bahawe ubwenegihugu uyu munsi ari ubushingiye ku ishyingirwa aho harimo abagabo bafite abagore b’Abanyarwandakazi n’abagore bafite abagabo b’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Rusanganwa yavuze ko babanje kugenzura ko abahawe ubu bwenegihugu Nyarwanda bamaze imyaka itanu barashyingiwe nk’umugabo n’umugore.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abahawe ubwenegihugu Nyarwanda kuba barahisemo u Rwanda nk’igihugu cya bo anabasobanurira amahirwe ari mu Karere ka Bugesera.

Yabibukije ko amahitamo y’u Rwanda ari ukuba umwe, kureba kure no kubazwa inshingano, abashishikariza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda. umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye.

Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda babirahiriye
Basinyiye ko bahawe ubwengehigu bw’u Rwanda
Mayor Mutabazi yabasabye kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda
Bafashe ifoto y’urwibutso imbere y’ibiro by’Akarere ka Bugesera
Abahawe ubwenegihugu Nyarwanda bahawe ibyemezo bibishimangira

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera