Bugesera: Kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba byazamuye umusaruro

Bamwe mu bahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Bugesera baravuga imyato uburyo bwo kuhira bifashishije ingufu z’imirasire y’izuba, mu gihe imvura itaguye neza mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba.
Ubu buryo buri gukoreshwa mu Murenge wa Ngeruka ku buso bwa hegitari 10 zisanzwe zihingwaho imboga n’imbuto harimo inyanya, intoryi, urusenda, imiteja n’ibindi byinshi.
Mu mwaka wa 2022 ni bwo Umuryango utari uwa Leta wita ku kubungabunga ibidukikije no kuzamura iterambere ry’umuhinzi ukorera mu Rwanda (APEFA) watangije gahunda yo kuhirira abaturage bo muri Ngeruka bahinga imboga n’imbuto.
Ibi bikorwa binyuze mu mushinga wo Kuhira hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba no gutanga imbabura zigabanya ibicanwa ku baturage b’Akarere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Mirenge ya Mareba na Ngeruka.
Uyu mushinga watwaye miliyoni 120Frw, ukorwa hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba n’imashini zikura amazi mu Kiyaga cya Cyohoha ya ruguru zikayageza mu mirima y’abaturage badatanze amafaranga.
Ni uburyo bwatangiye gutanga umusaruro utubutse ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe bwatwaraga ibishoro byo hejuru kubera lisansi na mazutu.
Uwamahoro Josephine ufite umurima w’inyanya n’intoryi hafi y’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru, yabwiye UMUSEKE ko kuhira imyaka bifashishije ingufu z’imirasire y’izuba, byazanye impinduka mu mihingire yabo.
Avuga ko muri iki gihe inyanya n’intoryi ari imari ishyushye aho yinjiza amafaranga amufasha gutunga umuryango we.
Ati ” Twakoreshaga moteri na pompe bikoresha lisansi na mazutu, ugasanga bidusaba ubushobozi bwinshi, tugahomba.”
Maniraruta Joel nawe avuga ko mbere ya 2022 yahingaga inyanya ku buso bwa hegitari imwe ariko agakuramo umusaruro mucye ugereranyije n’uwo abona ubu.
Ati “Ndi gushaka uko nakongera ubutaka mpingaho, mfite intego yo kugemurira amasoko yagutse kuko ubu buryo budufasha kweza byinshi kandi byiza.”
Habanabakize Protais, Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba bikorerwa ku kiyaga cya Cyohoha y’Amajyaruguru, yavuze ko uburyo bwo kuhira hakoreshejwe Lisansi na mazutu byahendaga abahinzi.
Avuga ko uburyo bwo kuhira hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba bwatanze umusaruro mu tundi duce bakoreyemo.
Ati ” Mu itangira byari bigoye abahinzi batumva icyo amahugurwa yo gukoresha uburyo bushya amaze, byageze ku kigero cy’uko babona ibyiza byawo umusaruro ugeze hejuru ya 90%.”
Uyu mushinga uterwa inkunga n’ikigo cyo mu Budage cyitwa IKI gifatanije na GIZ, uyu mushinga ukaba warafashije abahinzi bato kuhira imboga n’imbuto.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB kivuga ko leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo abahinzi bose baturiye amazi bafashwe kuhira imyaka yabo mu gihe yahuye n’ikibazo cy’amapfa.
Ingufu z’imirasire y’izuba yifashishwa mu kuhira imyaka
Abahinzi bavuga ko ubu buryo bwatumye umusaruro wiyongera
Amazi yegerejwe abaturage mu mirima ku buntu
Ntibagikoresha imashini zangizaga ibidukikije kubera lisansi
Habanabakize Protais, Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba bikorerwa ku kiyaga cya Cyohoha y’Amajyaruguru
Nsengimana Philbert umukozi w’ikigo cyo mu Budage cyitwa IKI gifatanije na GIZ
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera