Comfort My People Ministry bakusanyije inkunga basura abarwariye ku bitaro bya Nyamata, bagoboka bamwe mu bivurije muri ibi bitaro bakabura ubwishyu.
Muri gikorwa banafashije umwe mu babyeyi yibarutse abana batatu b’impanga akaba yari amaze ukwezi kose mu bitaro kubera kubura amafaranga yo kwishyura.
Uyu mubyeyi yaremewe anishyurirwa ubwishyu na Comfort My People Ministry ndetse na bagenzi be bibarutse mu minsi ishize bari bakiri muri ibyo bitaro.
Nyuma y’amahugurwa y’abapasiteri, yabeye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu minsi micye ashize, Comfort My People Ministry n’abaterankunga bayo, basuye abarwayi mu bitaro bya Nyamata, bishyurira abarwayi bari barabuze ubwishyu bw’ibitaro.
Iki gikorwa cy’urukundo bagikoze nyuma y’amahugurwa bakoze y’abapastori barenga 200 b’amatorero atandukanye yabereye i Nyamata, Gicumbi, Muhanga na Cyanika.
Abagize uyu muryango, basuye ibitaro bya Nyamata baherekejwe n’abaterangunga babo aribo Pastor Walt Roberson n’umufasha we Britt Roberson.
Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People Ministry, akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no mu Karere, Pastor Willy Rumenera, yatangaje ko bakora ibikorwa by’urukundo nk’uko Yesu yabitoje abigishwa be.
Yavuze ko banasuye abarwayi batishoboye mu bitaro binyuranye mu gihugu birimo Centre de Santé ya Cyanika i Burera, bishyurira abantu 16 ibitaro ndetse batanga matela ku batishoboye bagera kuri 30.
Abapasiteri bahawe amahugurwa n’uyu muryango ndetse n’abaturage bahawe ubufasha bashimiye Comfory My People Ministry kubw’ibikorwa bihambaye ikomeje gukora.
- Advertisement -
Umwe mu ba Pasiteri yagize ati “Ati Mbere ya byose reka dushime Imana yabanye natwe mu mahugurwa meza twagize, nongereho gushimira Pastor Willy Daniel wabaye umuyoboro wo kuduhuza na Pastor Wallet akaza kutugezaho inyigisho nk’izi.”
Ku wa 6 Kamena 2023, Comfort My People (CMP) bakoze igiterane cy’amateka Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Icyo giterane cyaririmbyemo Theo Bosebabireba, cyari gifite intego iboneka muri Matayo 11:28, “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsnge dabaruhura”.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW