Abanyamuryango ba Croix-Rouge y’uRwanda bahize kurwanya ibiza,batera ibiti bigera kuri miliyoni buri mwaka.
Ni ibyagarutsweho ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 09 Nzeri 2023 ku cyicaro gikuru hateraniraga inama ihuza abayobozi bakuru ba Croix-Rouge y’u Rwanda n’abayobozi ba komite z’uturere.
Muri iyo nama hagaragajwe uko izo komite zesheje imihigo zikanahiga imihigo y’umwaka wa 2023-2024.
Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y’u Rwanda, KARAMAGA Apollinaire yasobanuye ibikorwa by’ingenzi Croix-Rouge y’u Rwanda yakoze mu mwaka ushize wa 2022-2023,yerekana ko hashyizwe ingufu mu gushaka uko Croix-Rouge y’u Rwanda yakwigira,ishingiye ko ubukungu bw’isi bugenda busubira inyuma aho abafashaga Croix-Rouge y’u Rwanda nabo batagifite ubushobozi.
Ni muri urwo rwego yasobanuye ko hubatswe hoteli ahantu hatandukanye harimo RIS Kivu Breeze Hotel iherereye mu karere ka Karongi,ikazatahwa mu Ukwakira uyu mwaka.
Muri uwo muhango hasobanuwe kandi ko ibikorwa byose Croix-Rouge y’u Rwanda ikora bishingiye kuri gahunda y’imyaka itanu (Strategic Plan 2022-2026).
Perezida wa Croix Rouge y’uRwanda mu Karere ka Gicumbi,Uwimanzi Aimable, yasobanuye ko bagiye kwiyemeza kwesa iyi imihigo.
Ati “Ibyo tubona tugiye gushyiramo ingufu muri uyu mwaka utaha, ni ugushakisha abanyamuryango no guha ubushobozi abanyamuryango ba Croix Rouge ku rwego rw’Akarere,Umurenge, Akagari ndetse tukagerageza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ibiza, ndetse tukagaregeza gufashanya kugira ngo tubone ubushobozi ku rwego rwa Rouge ku rwego rw’uturere.”
Perezida wa Croix Rouge y’uRwanda,Mukandekezi Francoise, ashimangira ko bagiye gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije.
- Advertisement -
Ati “Mu byukuri twishimiye ibyo twagezeho umwaka urangiye dufatanyije n’abanyamuryango bo mu turere dutandukanye, tukaba twafashe n’ingamba zo gusigasira ibyagezweho kugira ngo ibipimo twabonye bye kuzaba biri hasi ahubwo bizagende bizamuka uko imyaka igenda ikurikirana.”
Uyu avuga ko kimwe mu byo biyemeje harimo gusigasira amashyamba no gutera ibiti.
Atio “Turashyira imbaraga mu gutera ibiti nk’ingamba yo kurwanya ibiza nibura buri mwaka bigera kuri miliyoni.”
Usibye guhangana n’ibiza,Croix Rouge y’URwanda ivuga ko izaharanira kurwanya imirire mibi no guteza imbere imiryango ikennye, hashyirwagaho amatsinda yo kuzamurana bizigama, banagurizanya.
Hazitabwa kandi kuri gahunda yo kwigisha abaturage kwita ku isuku n’isukura.
Iyi nama kandi yanakomoje ku matora ya komite za Croix Rouge ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka,akazatangirira ku rwego rw’Akagari.
UMUSEKE.RW