Gen Cirimwami yamaze guhabwa inshingano zo kuyobora Kivu ya Ruguru

Kuri wa Kabiri nibwo Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Congo Kinshasa yeretse abaturage ba Kivu ya Ruguru Guverineri mushya ugiye kubayobora gisirikare.

Ni Gen Maj. Peter CIRIMWAMI uherutse kugenwa na Perezida Felix Tshisekedi ngo abe ari we uyobora Kivu ya Ruguru n’ibikorwa bya gisirikare muri iyo ntara.

Gen Maj. Nduru Ychaligon yasabye abaturage kubaha umuyobozi mushya wabo, bagafatanya guhanga n’umwanzi “uri mu marembo yabo”.

Tariki 17 Nzeri, 2023 nibwo Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen Major Cirimwami ngo asimbure Lt.Gen Ndima Constant.

Uyu yahamagajwe i Kinshasa nyuma y’uko i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye, yaje kuburizwamo n’umutwe w’ingabo zidasanzwe ikagwamo abarenga 40 ariko iyi mibare ntivugwaho rumwe.

 

BBC yagerageje gushaka ibigwi bya Gen Cirimwami 

Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko Jenerali Cirimwami ari umusirikare ukomoka mu ntara ya Kivu y’Epfo mu bwoko bw’Abashi, wamaze igihe kinini akorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Cirimwami yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mata (4) 2022 ubwo yagirwaga umukuru w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu na Ruguru bizwi nka Sokola II.

- Advertisement -

Hari hashize igihe gito imirwano y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 yubuye.

Itangazo rya ministeri y’ingabo rimushyira muri uwo mwanya icyo gihe ryashinje uwo yasimbuye – Brigadier Général Évariste Mwehu Lungu – kunanirwa guhashya M23.

Cirimwami amaze gufata izo nshingano, byagiye bivugwa n’ibinyamakuru ko ubwe yajyaga ku rugamba kuyobora ingabo zirwana na M23 aho rwari ruhinanye muri teritwari ya Rutshuru.

Mu mirwano ikomeye yo muri Kamena(6) 2022, inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda ziwirukanamo ingabo za leta.

Itangazo rya minisiteri y’ingabo za DR Congo muri iyo minsi ryamenyesheje ko bapfushije Major Eric Kiraku Mwisa wari ushinzwe umutekano bwite wa Gen Cirimwami wari ukuriye ingabo ziri kuri uru rugamba.

Nyuma y’aha, ubutegetsi bwa DR Congo bwahamagaje Cirimwami i Kinshasa kubera uko kunanirwa, mu kwezi kwa Nyakanga(7) uwo mwaka yahise agirwa komanda w’akarere ka gisirikare ka Ituri.

Cirimwami agiye kuyobora iyi ntara mu gihe ubu hari agahenge kamaze amezi arenga atandatu hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta, nubwo abasesenguzi bamwe bavuga ko ikibazo kitararangira.

Arayobora intara kandi aho abarenga 30% by’abayituye bavuye mu byabo bahunga ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba, mu gihe kandi bitegura amatora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

UMUSEKE.RW