Gicumbi: Bakanguriwe kwirinda  ubwandu bushya bwa Virusi itera sida

Abaturiye ku Murindi w’Intwari,basabwe kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera Sida.

Ni ubukangurambaga bwatanzwe kuri uyu wa 28 Nzeri 2023,mu Murenge wa Kaniga, mu kagari ka Murindi mu mudugudu wa Murindi.

Abaturage  bavuga ko ubukangurambaga bwo kwirinda sida bahawe uyu munsi bwaje bukenewe kuko muri uyu Murenge hahana Imbibi na Uganda.

Bongeraho ko basobanuriwe uburyo bwo kwirinda gukora imibonano mpuzabutsina idakingiye, ingaruka zo kwishora mu busambanyi batari bipimisha, harimo no gufashwa gukumira indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabutsina.

Usibye ubukangurambaga bahawe, bavuga ko banashimiye uburyo begerejwe udukingirizo tuzajya tubafasha mu gihe bananiwe kwifata.

Murebwayire Lydia utuye mu santire ya Murindi yagize ati” Twashimye ko twahawe udukingirizo tugera ku bihumbi 2024 tugomba kudufasha mu gihe hari abambukiranya imipaka, kuko hari abagera hanze y’ igihugu bakananirwa kwifata, bakwishora mu mibonano idakingiye”.

Kanamugire Antoine nawe avuga ko Sida hari abayizi, ariko hari n’abatabona uko bajya kugura udukingirizo ku karubanda.

Ati” Twigishijwe Uko ubwandu burushaho kwiyongera, Ariko twahawe n’ udukingirizo kuko birafasha bamwe mu baturage bagifite isoni zo kutugura ku karubanda“.

Hakizimana Leon umukozi w’ umushinga we Act for Hope, ku bufatanye n’Ikigo cy’ Igihugu cyita ku buzima RBC, avuga ko gukorera ku murindi byateguwe mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bushobora kwambukiranya imipaka y’ ibihugu byombi.

- Advertisement -

Ati”Ubukangurambaga twatanze burafasha abaturage bashobora kwambukiranya imbibi z’umupaka, kuko hari abagera hanze y’igihugu bakaba bakwishora mu mibonano mpuzabutsina idakingiye, turabafasha kwirinda ubwandu bushya, by’umwihariko turi kwigisha abana b’ b’abakobwa bashobora gushukwa bakanduzwa Sida, cyangwa bagaterwa inda zitateguwe”.

Umukozi wa We Act for Hope, avuga ko mu bukangurambaga bitandukanye batanga, harimo no kwigisha indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabutsina idakingiye.

Ni ubukangurambaga bwibanze cyane ku rubyiruko, aho bifashishije umuhanzi Senderi Hit uzwi cyane mu Murenge wa Kaniga aho ubukangurambaga bwabereye ku isoko riri mu isantire ya Murindi.

Senderi International hit yatanze ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda Sida

UMUSEKE.RW