Gicumbi: Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda Gatuna-Kigali basaba inzego bireba ko zabafasha zigasana uyu muhanda kuko watangiye kwangirika ku buryo ushobora guhagarika imigenderanire n’ubuhahirane muri utwo duce.
Uyu muhanda watangiye kwangirika muri Mata umwaka ushize biturutse ku biza byatewe n’imvura yibasiye aka gace bikaza guhumira ku mirari muri Gicurasi 2023 nabwo bitewe n’ibiza by’imvura yari nyinshi, ababishinzwe bo bavuga ko imirimo yo kuwutunganya igiye gutangira.
Umuhanda wangirikiye mu Maya, mu Mudugudu wa Keyebe, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba n’ahitwa Kuri 19 mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Rwankonjo naho ho mu Murenge wa Cyumba.
Aho niho bahera basaba inzego bireba ko zabafasha zikabasanira uyu muhanda kuko ukomeje kwangirika ndetse bakagira impungenge ko ushobora no kubangamira imigenderanire n’imihahiranire.
Nzaramba Ildephonse, ni umwe muri bo, yagize ati “Uyu muhanda wadufashaga guhahirana n’abaturuka muri Uganda. Turasaba ubuyobozi kuwukora tugakomeza guhahirana kuko nibatinda uzacikamo kabiri kandi no kujyana umusaruro wacu i Kigali bizatugora.”
Tumusifu Nansi na we yagize ati “Umuhanda wagushije amapoto ubu nta mashanyarazi ubu turi mu icuraburindi, nibadutabare badufashe kuko nukomeza kwangirika bizarangira wose usenyutse.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, aherutse kubwira IGIHE ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi kandi bakimenyesheje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere Ubwikorezi, RTDA, kikaba gifite gahunda yo kuwusana vuba.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko bateganya gutangira kuwusana mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka.
Yagize ati “Turateganya gutangira imirimo yo gusana umuhanda Kigali- Gatuna mu ntangiriro z’Ukwakira 2023. Uduce twangiritse nitumara gusanwa hazasubizwaho n’ibikorwaremezo byangiritse.’’
- Advertisement -
Iyangirika ry’uyu muhanda ryatumye n’ibikorwa remezo birimo amapoto y’amashanyarazi agwa ndetse n’umuyoboro wa murandasi, ‘fibre optique’ nawo urangirika.
Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude