Gicumbi: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umugabo wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi wari usanzwe afitanye amakimbirane na bo mu muryango we, yasanzwe mu rugo rw’umuvandimwe anagana mu mugozi yapfuye.

Urupfu rwa Serugendo Sylvere wo mu Mudugudu wa Murara mu Kagari ka Mutara rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Amakuru avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’ababyeyi be bivugwa ko yahozaga ku nkeke.

Andi makuru avuga ko Serugendo yari yahamagajwe n’ubuyobozi kugira ngo ajye gusobanura impamvu ahoza ababyeyi be ku nkeke.

Abo mu muryango we batunguwe no gusanga anagana mu mugozi ni nyuma yaho ku mugoroba w’ejo yabanje kunywa itabi ryinshi.

Umukuru w’Umudugudu wa Murara, Bizimana Alexis, yavuze ko nyakwigendera yari asanzwe atitwara neza kuko ngo yahungabanyaga umutekano kenshi.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Nzagirukwayo Sylvere ,avuga  ko  bataramenya icyateye uyu musore kwiyahura cyane ko yari asanzwe abana na nyina.

Yagize ati “Turacyashakisha amakuru ntabwo turamenya icyaba cyabimuteye.Nta mugore yari afite, yabaga iwabo.”

Akomeza agira ati”Ntabwo twavuga ngo ni iki cyabiteye urebye uko bimeze, ntacyo wavuga ngo ndakeka, kuko abantu bose twagerageje kuvugisha bagiye batangazwa nuko yiyahuye. Nta muntu bari bafitanye amakimbirane ku buryo yatuma yiyahura.”

- Advertisement -

Gitifu yagiriye inama imiryango kuvuga ibibazo bafite aho gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Ati” Abatuarage bajye birekura, bavuge ibibazo bafite, tukabibashamo.Wabona utanyuzwe n’ibyo abantu abri kugukorera,ukaza ukabivuga.Turasaba abturage gukomeza kwirinda ndetse no kutifata, bakirekura, bakavuga ikibazo bafite.”

Abaturage bategereje inzego z’umutekano kugira ngo zijyane umurambo ku bitaro bya Byumba gukora isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW