Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, bwasoje ingando z’abakiri bato bakina umukino wa Volleyball, hatoranywamo abafashwa kubyaza umusaruro impano za bo.

Guhera tariki ya 12 kugeza 20 Nzeri 2023, mu Kigo cy’amashuri cya GS. St Philippe Neri giherereye mu Karere ka Gisagara, haberaga ingando z’abana bakina umukino wa Volleyball bahujwe baturutse mu bice bitandukanye.

Abitabiriye izi ngando, bangana na 48 barimo abahungu 24 bari hagati y’imyaka 14-18 n’abakobwa 24 bari hagati y’imyaka 12-16.

Nyuma y’iminsi itandatu bari kumwe, hatoranyijwe abafite impano muri uyu mukino kurusha abandi maze bashyirwa mu kigo cya GS. St Philippe Neri Gisagara kubira ngo bakomeze bitabweho, abandi bazakomeze gukurikiranwa mu buryo butandukanye mu bigo basanzwe bigaho.

Ubwo hasozwaga iki gikorwa ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri, habaye umukino wa gicuti wahuje Gisagara VC na Gisagara Volleyball Academy, maze abakuru batsinda abato amaseti 3-0 mu mukino wabereye muri Gymnase ya Gisagara.

Abayobozi batandukanye barimo ab’Akarere ka Gisagara ndetse n’abagize Komite Nyobozi ya Gisagara VC, bari bitabiriye umuhango wo gusoza izi ngando z’abana.

Bakinnye na bakuru ba bo
Ni abana batanga icyizere
Inzego zitandukanye zaje kuganiriza abana bana
Abayobozi ba Gisagara VC bari bahari
Abana 48 ni bo bari muri izi ngando
Aba bana baganirijwe
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW