Hatangijwe umurongo uhuriweho n’inzego zirengera abana

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bunoze kandi buhuriweho n’inzego zitandukanye bugamije gukemura no guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa bikorerwa abana, birimo kubasambanya n’imirimo ibujijwe.

Ni igikorwa cyatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera abana (NCDA).

Ubu buryo bwiswe ( Child Protectio Case Managment-CPCM) mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu bikorwa byo kurengera abana.

Hasobanuwe ko buzatuma umwana wagize ikibazo ahabwa serivisi akeneye kandi agakurikiranwa kugeza icyo kibazo yahuye nacyo n’ingaruka zigikomokaho birangiye.

Aimée Umugwaneza uhagarariye abana ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, yagaragaje ko hari imbogamizi abana bagihura na zo zitararandurwa burundu.

Yavuze ko hari abana bishora mu mihanda akenshi bikomotse ku makimbirane yo mu miryango bamwe bagaterwa inda imburagihe.

Umugwaneza yavuze ko mu gihe iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa nk’uko yasobanuwe byagabanya ihohoterwa rigikorerwa abana.

Ati “Inzego zitandukanye nagiye numva nizibijyamo, ntekereza ko imbaraga zabo zizafasha mu kugabanya ibyo bibazo.”

Yasabye kandi ko hashyirwa imbaraga mu kuganiriza ababyeyi kuko abana bakurira mu miryango ari naho akenshi bahurira niryo hohoterwa.

- Advertisement -

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya yagaragaje ko nubwo hariho uburyo bwo gufasha umwana wahohotewe ari ko nta buryo bwo guhuza inzego bwari buhari.

Yagize ati “Buri wese yabikoraga uko abyumva nta murongo uhari wo kugenderaho.”

Yavuze ko ubu buryo buzafasha umwana wahohotewe kubona ubutabera, ubuzima no gukurikiranwa igihe yasubiye mu muryango.

Dr Mujawamariya yavuze ko ababyeyi n’inzego zitandukanye bafite inshingano zo kurinda ko umwana ahura n’ihohoterwa.

Ati “Igikomeye buriya nubwo twibanda ku mwana wagize ibibazo, ariko no kumurinda na byo birimo, kubera ko kurinda ni cyo cya mbere cy’ibanze.”

Nubwo hari ubundi buryo butandukanye abana bahohotewe bari basanzwe bakurikiranwamo, CPCM ihanzwe amaso mu gutanga ubufasha mu gihe gikwiye.

Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa
Ubu buryo bwa CPCM bwitezweho gufasha uwahohotewe
Inzego zose zikwiye gukora iyo bwabaga zikarwanya ibyaha bikorerwa abana

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW