Abana batatu bo mu Karere ka Huye basizwe bafungiranye mu nzu maze yibasirwa n’inkongi y’umuriro umwe muri bo ahasiga ubuzima mu gihe abandi ari kwitabwaho n’abaganga.
Byabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba.
UMUSEKE wamenye ko iriya nzu yari icumbitsemo uwitwa Minani Jean Bosco washakanye na Nayituriki Euphrasie yatwitswe n’umuriro w’amashamyarazi.
Abana bahiriyemo barimo Amashimwe Gule Kevin w’imyaka 5 y’amavuko na Keilla Imanishimwe Teta w’umwaka umwe bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya kaminuza ya Butare.
Uwitwaga Imanishimwe Uwase Sandra w’imyaka itatu y’amavuko we witabye Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko abo bana basizwe mu nzu bonyine bakingiranye.
Yagize ati“Abo bana bari mu nzu bonyine bakingiranye aho iyo nzu hanagaraga insinga kuburyo bikekwa ko baba barakinishije Pulize(prise) bituma habaho circuit niko guhira muri iyo nzu”.
Abatuye hariya bavuga ko batabaye banyuze mu idirishya bitewe nuko byagaragaraga ko umwotsi wari mwinshi wavaga mu nzu. Ibikoresho byose byo mu nzu kandi byarahiye.
Bikekwa ko icyatumye biriya byago biba ababyeyi babo basize bakingiraniye abana mu nzu bajya gushakisha ubuzima abana bacokoza umuriro muri prise ,hafashwe n’inkongi babura uko basohoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwihanganishije umuryango wahuye na biriya byago buvuga ko abandi bari kwitabwaho n’abaganga.
Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yagize ati ” Abana babiri ni bazima bari kwitabwaho n’abaganga. Twihanganishije umuryango kandi turababa hafi.”
Ababyeyi barasabwa kuba amaso no kudasiga abana mu nzu ya bonyine kandi bakirinda kubakingirana ndetse bakareba uko insinga z’umuriro w’amashyanyarazi zitagaragara ku buryo byateza impanuka.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye