ICC yatangije iperereza kuri Congo nyuma y’ubwicanyi bw’i Goma

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rwatangaje ko rwatangije iperereza no gukurikirana mu butabera  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ubwicanyi bwabereye i Goma, bukagawamo abasivile barenga 163.

Mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu Mujyi wa Goma, abarimo umupolisi baheruka gupfira mu myigaragambyo karundura isaba ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iz’Uw’Abibumbye, MONUSCO kuva muri icyo gihugu.

Leta ivuga ko nyuma y’iyo myigaragambyo yafashe abantu 158 bagize uruhare mu gutera amabuye muri iyo myigaragambyo, abakomeretse bo barenga 30.

Mu itangazo ICC yasohoye kuwa 4 Nzeri 2023, ishinja ingabo zirinda umukuru w’Igihugu gukora ubwo bwicanyi .

Yagize iti “Ibi bikorwa ni ibyaha byibasiye inyoko muntu bikozwe n’igisirikare kirinda umukuru w’igihugu. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rutangaje ko rutangije iperereza ndetse rufunguye dosiye y’ubutabera ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi.”


TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW