Sibomana Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 28 arakekwaho gukubita urushyi Hakizimana Innocent w’imyaka 43 agahita yitaba Imana.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki nya 10 Nzeri 2023, bibera mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Agateko,Umurenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko, Hatangimana Jean Claude, yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko yabikoreshejwe n’ubusinzi mu gukubita uwo musore.
Yagize ati “Ejo saa tatu z’ijoro, Sibomana Jean Pierre yagiye kuvunjisha ashaka ibiceri ahura na Hakizimana Innocent, ariko ngo yari yasinze. Aramubwira ngo kuki ugurira abagore, wowe ntungurire. Undi rero amukubita urushyi aragwa.”
Gitifu avuga ko ibyo bikiba, yihutanywe ku ivuriro ry’igenga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aza kwitaba Imana.
Gitifu Hatangimana yagiriye inama abantu kwirinda ubusinzi bukabije ndetse no gusindira mu ruhame, birinda kwihanira.
Amakuru avuga ko ukekwaho asanzwe avugwaho imyitwarire y’ubusinzi, ubwo yahuraga na nyakwigendera mu nzira, yari avuye ahakinirwa umukino w’inkoni wa biyari, agiye kuvunjisha amafaranga y’ibiceri.
Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro by’i Bitaro bya Nyarugenge mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Jali.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
- Advertisement -