Kagame yakemuye ikibazo cya Colonel wambuye Hotel umuturage

Frank Musinguzi uherutse gutakambira Perezida wa Repubulika Paul  Kagame ko hari umusirikare ufite ipeti rya Colonel,  (Rtd) Col Joseph Mabano, wamuriganyije hoteli, yamaze kuyisubizwa nk’uko yabyitangarije.

Frank Musinguzi ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 Youth Connekt  ibaye, yabwiye Umukuru w’Igihugu  ko yaguze hoteli ya Miliyoni Frw 210  ku nguzanyo yari yahawe na Banki.

Iyo hoteli yayiguze na Col Mabano, ariko uyu yanga kuyivamo kandi yari yamwishyuye aye ahubwo akomeza kuyibyaza umusaruro.

Ni ikibazo avuga ko cyabaye kuva tariki 11Werurwe 2023, asaba umukuru w’Igihugu kumurenganura.

Avuga ko muri Mata yatangiye kwishyura iyo nguzanyo nyamara we ataregukana umutungo waguzwe.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Musinguzi niba gifite ishingiro gikurikiranwa akazarenganurwa.

Mu Kiganiro na Televiziyo ikorera ku muyoboro wa Youtube,Mama Urwagasabo, yatangaje ko kuri ubu ikibazo cyakemutse, yamaze gusubuzwa hoteli yari yarariganyijwe.

Ati”Ndashimira Abanyarwanda muri rusange, nshimira n’Umukuru w’Igihugu namugejejeho ikibazo, akaba yaracyumvise,akagishinga inzego,zikaba zaragerageje kugikurikirana.”

Uyu musore asobanura ikibazo avuga ko yatangiye akodesha uyu musirikare iyo hoteli, nyuma bigera igihe hoteli igiye gutezwa cyamunara, uyu musirikare yumvikana na Frank ubugure.

- Advertisement -

Icyakora uyu musore yumvikana avuga ko mbere bari bemeranyijwe kugura hoteli kuri miliyoni 250Frw ariko asabye inguzanyo muri banki bamuha miliyoni 210Frw Frw.

Yagize ati”Twagiranye amasezerano ya miliyoni 250Frw, nziko banki izayampa.Birangira Banki yemeye miliyoni 210Frw.Mbibwira afande, arabyemera.Niba ari uko bamutezaga cyamura, aravuga ngo aho kugira ngo bayigure miliyoni 40frw cyangwa miliyini 50frw.Dusubira kwa noteri, tuvugurura amasezerano.Niko gutangira uburyo bwo gushaka inguzanyo.Banki irayemera, irayamuha, imaze kuyamuha niko kumusaha inzu zange arazinyima.”

Akomeza agira ati”Yangaga avuga ko hari amafaranga ngomba kumwongera, ayo mafaranga miliyoni 40frw kandi abizi neza ko twahinduye amasezerano,twumvikanye miliyoni 210frw.

Frank avuga ko  nyuma yo kuganiriza umukuru w’igihugu, yaje kwemeranya na Rtd Colonel Mabano kumuha miliyoni 230Frw maze akeguna n’ibikoresho bya hotel, mu rwego rwo kwirinda gukomeza gusiragira mu manza.

Uyu musore mu buryo budatomoye  avuga ko yabanje guterwa ubwoba n’uyu musirikare ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha rukamufasha.

Kuri we  yishimira ko yamaze gusubizwa hoteli ye nyuma yo kugeza ikibazo ku mukuru w’Igihugu.

Ati “Mbikuye ku mutima mu ijambo rito,namugenera, n’Abanayarwnada muri rusange.Ndashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame, udahwemema kudufasha, kuba hafi y’urubyiruko.”

Uyu musore yashimiye inzego zose zamufashije,akarenganurwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW