Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we bamaranye igihe gito

Umugabo arakekwaho kwica umugore we bavanye guhinga, ngo yahengereye nyakwigendera ari koga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa  18 Nzeri 2023 ahagana saa tatu n’igice  mu mudugudu wa Nyakabande, mu kagari ka Buguri mu murenge wa Rukoma, mu karere ka Kamonyi niho humvikanye amakuru ko umugabo yishe umugore we.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yitwaga  MANISHIMWE Jacqueline uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko bikekwa ko yishwe n’umugabo we witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel amukubise isuka mu mutwe no mu mugongo.

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko bombi bari bavuye guhinga.

Umwe ati “Umugore yarimo yoga noneho umugabo aramuhengera amukubita isuka mu mutwe, no mu mugongo ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buguri, Rusanijuru Cyrille yabwiye UMUSEKE ko batamenya icyatumye uriya mugabo yica umugore we, gusa icyo abaturage bahurije ngo ni ugufuha.

Yagize ati “Yahoraga abuza umugore we kuvugana n’abandi bantu, gusa icyo abaturage bahurijeho yaba yajije umugore we ni ukumufuhira, kandi RIB yatangiye iperereza.”

Gitifu Cyrille akomeza avuga ko  uriya muryango wari umaranye igihe gito bashinze urugo, kandi bari abacumbitsi muri Rukoma kuko mbere babaga muri Gacurabwenge ya Kamonyi.

Nyakwigendera akaba nta mwana asize kuko ntawe babyaranye n’umugabo we.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa hariya busaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko agira ingaruka ku muryango harimo nuko kwicana kandi haba hari ikibazo bagahera amakuru ku gihe ubuyobozi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Kamonyi