Kazungu Denis azaburana ku wa Kane

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu n’ibindi araburana kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.

Ku wa 5 Nzeri 2023 nibwo Kazungu Denis yafatiwe mu Mudugudu wa Gishikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Mu ibazwa mu Bugenzacyaha yemeye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsina gore 13 n’umwe w’igitsina gabo.

Mu iperereza ry’ibanze yavuze ko babiri mu bo yishe yabatse mu isafuriya ariyo mpamvu imibiri yabo itabonetse mu cyobo cyakuwemo abagera kuri 12 yari yarabatabyemo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kazungu Denis w’imyaka 34 yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 11 Nzeri 2023 nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

ISESENGURA

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo bwemeje ko bwamaze kuregera Urukiko dosiye ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni Urubanza ruzaba kuri uyu wa Kane mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

- Advertisement -

Azaburanishwa ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Kazungu akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu gihe ibyaha akurikiranyweho yabimywa n’Urukiko, Kazungu Denis yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW