Muhanga: Abitwa abahebyi bateye abasekirite barinda ibirombe bamwe barakomereka

Itsinda ry’abahebyi 25 ryateye abasekirite barinda ibirombe by’amabuye y’agaciro rikomeretsamo 4 muri bo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko itsinda ry’abantu 25 bita abahebyi ryaje ryitwaje ibisongo, amapiki, inyundo ndetse n’ibitiyo ritera abasekirite barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, abagera  kuri 4 barakomereka bikabije.

Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yemeje ayo makuru,  avuga ko bakimara kumenya ko abo bantu bateye abasekirite,  batabaje inzego z’Umutekano, n’iz’Ubugenzacyaha zifata 10 abandi 15 baracika bakaba  bagishakishwa.

Ati: “Inzego z’Umutekano zabashije guta muri yombi abagera ku 10, abandi bahise bacika.”

Nsengimana avuga ko abo bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke bakaba barimo kwitabwaho.

Gitifu Nsengimana avuga ko abasanzwe bacukura muri icyo kirombe babifitiye ibyangombwa byemewe bahawe n’Ubuyobozi bubishinzwe.

Abafashwe bashyikirijwe RIB bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kiyumba.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi, bavuga ko hari umwe muri bo wajyanywe kwa Muganga arembye cyane, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bose barwaye ariko bashobora gukira bagataha.

- Advertisement -
Ibirombe abantu 4 bakomerekeyemo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.