Ngororero: Umuyobozi wa DASSO arashinjwa gukubitira umuturage mu ruhame

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nsibo Umurenge wa Nyange,barashinja Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge gukubitira umuturage mu ruhame.

Mutemberezi Jean wo muri uyu Mudugudu wa Nyange, avuga ko DASSO witwa Nsanzimana Jean Damascène yaje gufata mugenzi we bari bari kumwe icyo gihe, maze abaza uyu Dasso icyo agiye kumufungira amusubiza ko  yarezwe n’Umubyeyi we ko asesagura umutungo w’urugo.

Mutemberezi avuga ko  yongeye kumubaza aho uwo mutungo yasesaguye uri, DASSO amusubiza ko  yawuguze Televiziyo(Tèlévision).

At”‘Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura Televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.”

Mutemberezi avuga ko yumvise azengereye atangira kubyimba kugeza uyu munsi akaba atarakira.

Uyu muturage avuga ko yatekereje gutanga ikirego, ariko agira ubwoba ahubwo ajya kwa muganga bamuha imiti kandi bamwizeza ko  azakira ariko bikaba byaranze.

Avuga ko na nimero za Mayor  bari bamuhaye ngo amubwire ikibazo yahuye nacyo, yazihamagaye yitabwa n’undi muntu wamuhakaniye ko atari umuyobozi w’Akarere.

Bagenzi be banenga imyitwarire y’uwo Muyobozi wa DASSO, bavuga ko  DASSO yamukubise bareba ahubwo bakibaza  impamvu    yatuma Umuyobozi kuri uru rwego akubitira Umuturage mu ruhame bakakiyoberwa.

Uwamungu Philbert avuga ko Umuyobozi aberaho no kugira inama cyangwa gukosora abo ayoboye.

- Advertisement -

Ati”Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage  imbabazi mu ruhame.”

Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa  Nyange Nsanzimana Jean Damascène ahakana ibimuvugwaho, akavuga ko uyu muturage amubeshyera kuko indangagaciro  yatojwe zitamwemerera gukubitira Umuturage mu ruhame.

Ati”Inzego z’Ubutabera zirahari, azatange ikirego icyaha nikimpama nzahanwe hakurikijwe amategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange   Niyihaba Thomas avuga ko nta makuru ajyanye n’ikubitirwa mu  ruhame ry’uyu muturage afite.

Gusa avuga ko amakuru yari afite ari  ayo yabwiwe n’Umubyeyi w’uwo musore DASSO yari agiye gufata.

Ati”Amakuru ya DASSO akubita umuturage ntayo mfite, n’uwo muturage uvuga ko yakubiswe ntabwo yaje kundegera uyu  DASSO.”

Umudugudu wa Nyange abo baturage batuyemo, ni ahantu hadakunze kugera itangazamakuru bityo bigorana ko bagaragaza ikibazo cyangwa akarengane bakorerwa.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyange, bavuga ko hari bamwe mu bayobozi bakunze kurangwaho n’Imyitwarire mibi nk’iyo.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ngororero.