Nyamasheke: Imvura ivanze n’urubura yishe umugore

ku gicaminsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2023, ku isaaha ya sasita z’amanywa haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura  ihitana umuntu umwe yangiza byinshi birimo imyaka y’abaturage.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruvumbu,Akagari ka Buvungira,Umurenge wa Bushekeri.

Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko uwahitanywe n’iyi mvura ari umugore war’ugiye kuzana ihene witwa Nyirantezimana Beatrice w’imyaka 43.

Ni mu gihe ibyangiritse birimo imyaka y’abaturage ndetse n’icyayi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke,  Muhayeyezu Joseph Desire , yahamirije UMUSEKE ko iyi mvura itageze mu yindi Mirenge, ko yibasiye Umurenge umwe.

Ati”Ni imvura yaguye  yari ikomeye cyane nta handi yageze,yibasiye Akagari ka Buvungira mu Midugudu ya Mujabagiro,Bikamba,Gisakura na Gasebeya, yarimo urubura yateye urupfu rw’umubyeyi w’imyaka mirongo ine n’itatu(43), yari agiye kureba ihene aho yari iziritse agwa mu mugezi amazi aramutwara“.

Uyu muyobozi w’Akarere w’agateganyo,mu butumwa yatanze yihanganishije umuryango wabuze umubyeyi,asaba abaturage kwitwararika cyane cyane muri ibi buhe by’imvura.

Ati”Turihanganisha umuryango wabuze umubyeyi,ubutumwa  dutanga n’uko dukomeza kubwira abaturage ko muri iki gihe dufite imvura nyinshi, ni ukwitwararika cyane imvura iguye, ntibagende mu mvura inkuba ishobora kubakubita no kwirinda gukandagira mu migezi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangajeko bukomeje kubarura ibyangijwe n’iyi mvura.

- Advertisement -

UMUHIRE DONATIEN/UMUSEKE/ I NYAMASHEKE