Nyarugenge: Imvura yasenye inzu n’ibyumba by’amashuri

Mu Karere ka Nyarugenge, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba by’amashuri bya Gs. Mwendo inasenya inzu z’imiryango 12 yari ituye mu Mudugudu batujwemo na Leta.

Ni mu tugari twa Mwendo na Rwesero mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugende aho ku wa 13 Nzeri 2023 imvura yasize iheruheru mu Mudugudu wa IDP Makaga Rwesero inasenya ibyumba by’amashuri.

Ibi biza ntawe byahitanye cyangwa ngo abikomerekeremo, uretse inzu zangiritse ndetse n’ibikoresho byarimo.

Ibirimo ibiryamirwa n’ibindi byose bifashishaga mu buzima bwa buri munsi byo byangijwe n’ibiza byaturutse ku mvura n’umuyaga mwinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe,atangaza ko abaturage bahuye n’ibiza, ubu bacumbitse mu baturanyi babo mu gihe hagishakishwa uburyo bwo kubasanira.

Yagize ati “Mu Murenge wa Kigali haguye imvura nyinshi ivanzemo inkuba n’umuyaga mwinshi, twabaruye ibyumba by’amashuri 6 n’igikoni byasambutse ibisenge biraguruka, inzu z’imiryango 12 n’ibisenge by’inzu 12 z’abaturage.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyagaragaje ko imvura iteganyijwe kugwa muri iki gihe cy’Umuhindo, izaba nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi, abaturage bakaba bakomeza kugirwa inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye n’amashuri
Inzu z’abaturage zasenyutse

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW