Nyinawumuntu yavuze ku bibazo bivugwa ko afitanye n’abakinnyi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umupira w’amaguru, akaba n’Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishuri rya Paris Saint-Germain riherereye mu Karere ka Huye, Nyinawumuntu Grâce, yahakanye ko nta mukinnyi n’umwe bafitanye ibibazo nk’uko byakomeje kuvugwa.

Hashize iminsi, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umupira w’amaguru itangiye umwiherero utegura imikino ibiri ifitanye na Ghana mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Iyi kipe yahamagawe ndetse n’iyaherukaga guhamagarwa ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda mu gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha, ntiyigeze ivugwaho rumwe, cyane cyane hakaba amazina yakundaga kugaruka arimo Kalimba Alice n’umunyezamu Itangishaka Claudine bombi bakinira Rayon WFC, umunyezamu ubanzamo muri Azam WFC, Jeanne Pauline Umuhoza n’abandi.

Mu byakomeje kuvugwa kandi, hakomeje kugaruka umubano utari mwiza hagati ya Nyinawumuntu na bamwe mu bakinnyi ariko mu kiganiro kirambuye yahaye UMUSEKE, uyu mutoza yahamije ko nta mukinnyi n’umwe bafitanye ikibazo ariko kandi ko abaye ahari yamwegera bakabikemura.

Ati “Nta mukinnyi n’umwe nzi dufitanye ibibazo. Gusa habaye hari uhari ni karibu yaza tukabikemura.”

Ubwo hamamarwaga abakinnyi bakinnye na Uganda, amakuru avuga ko kapiteni w’iyi kipe, Nibagwire Sifa Gloria ndetse n’umutoza wungirije, Mukamusonera Théogenie bashobora kuba barabigezemo uruhare ariko na byo Nyinawumuntu yabihakanye yemye.

Ati “Ubwo se nka we wumva Gloria yahamagara ikipe y’Igihugu nka nde? Ibyo ni amagambo yo kubeshya. Ikindi ubwo Staff yashyizweho twaba tudashoboye tugeze aho dusaba kuduhamagarira abakinnyi.”

Ku byavuzwe ko haba hari abakinnyi birengagijwe ntibahabwe amahirwe yo kwambara umwambaro w’Amavubi y’Abagore, uyu mutoza yavuze ko abatarahamagawe yabagira inama yo kongera imyitozo kuko ikipe y’Igihugu ifunguye bahamagarwa ubutaha.

Ati “Abakinnyi bose umutoza ahamagara agendeye ku cyo yifuza ku mukinnyi. Kandi abakinnyi bose ntibakinira ikipe y’Igihugu ngo bikunde. Ikipe y’Igihugu ni nka maison de passage. Uyu munsi uyizamo, ejo ntuze hagendeye ku cyo umutoza yifuza.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Abo bakinnyi n’abandi nka bo, nibakomeze bakore cyane mu makipe ya bo bazahamagarwa ikindi gihe.”

Yabanje kugaruka ku bakinnyi bivugwa ko yaba yararirengagije guhamagara barimo umunyezamu wa Rayon Sports WFC, Itangishaka Claudine, Kalimba Alice na we ukinira iyi kipe na myugariro Uwimbabazi Immaculée ukinira AS Kigali WFC.

Grâce avuga ku kipe ya Ghana, ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko u Rwanda ruzayisezerera ariko yemera ari ikipe ikomeye ku Isi ndetse no muri Afurika ariko ko buri wese uzitegura neza azaba afite amahirwe menshi.

Ati “Ghana izwi nk’ikipe ikomeye kandi y’ibigwi ku Isi no muri Afurika. Kuyisezerera birashoboka kimwe n’uko bitashoboka kuko ikipe yose yitegura irushanwa ishaka gutsinda.”

Uyu mutoza yanaciye amarenga ko mbere yo gukina na Ghana, u Rwanda rushobora kuzakina imikino ibiri ya gicuti tariki 14 na 16 Nzeri 2023.

U Rwanda ruzakina na Ghana mu ijonjora ry’ibanze, ikipe izasezerera indi izahite ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Gambia na Namibia.

Imikino ibanza n’iyo kwishyura yo mu ijonjora ry’ibanze, iteganyijwe hagati ya tariki 18-26 Nzeri 2023, iy’injojora rya Kabiri izakinwe tariki 27 Ugushyingo na tariki 5 Ukuboza uyu mwaka.

U Rwanda ruzakina na Ghana tariki 20 Nzeri, nyuma y’iminsi ibiri ruhite rwerekeza muri Ghana gukina umukino wo kwishyura.

Umutoza Nyinawumuntu Grâce yashamingiye ko nta mukinnyi n’umwe azi bafitanye ikibazo
Amavubi y’Abagore, afite urugamba rukomeye rwo gucakirana na Ghana mu nzira ishaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW