Perezida Putin yahuye n’umurwanyi ukomeye muri Libya

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yagiranye ikiganiro n’umurwanyi ukomeye muri Libya, witwa Gen Khalifa Haftar.

Ibiganiro byabo byabereye i Moscow.

Gen Haftar afite ibirindero mu burasirazuba bwa Libya, BBC ivuga ko akoresha abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner, ndetse benshi ngo bagumye mu burasirazuba bwa Libya igihe Haftar yashakaga gufata umurwa mukuru Tripoli mu myaka ine ishize.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Burusiya bivuga ko ibiganiro hagati ya Putin na Haftar byibanze ku mutekano wa Libya n’akarere irimo.

Gen Haftar ni umurwanyi ukomeye muri Libya igice cy’uburasirazuba bw’igihugu kigenzurwa n’abarwanyi be, bahanganye na Guverinoma ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye ikorera i Tripoli.

Uburusiya bukomeje gushaka ijambo muri Africa.

Ku wa Kane ibiro bya Perezida muri Sudan y’Epfo byatangaje ko Perezida Salva Kiir yagiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin, biyemeza kwagura ubufatanye hagati ya Juba na Moscow.

Mu byo biyemeje gukorana harimo ubucuruzi, ishoramari, ingufu n’ibindi.

Perezida Salva Kiir yagiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin muri iki cyumweru

UMUSEKE.RW

- Advertisement -