Ruhango: Umugezi watwaraga abaturage washyizweho ikiraro gishya

Ikiraro cy’Umugezi w’Akabebya wahitanaga abaturage cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 200  kinoroshya  ubuhahirane ku bahatuye b’Imirenge 2.

Abatuye mu Mudugudu wa Kibanda, Akagari ka  Gisali mu Murenge wa Kinazi bavuga ko  Umugezi w’Akabebya  ubatandukanya n’Umurenge wa Mbuye ari naho iki kiraro cyuzuye  kiri, umaze gutwara abantu benshi.

Aba baturage bakavuga ko ubusanzwe  nta kiraro cyahabaga usibye ibiti byari birambitse hejuru y’amazi.

Gasinzigwa Aloyis utuye mu Murenge wa Kinazi, w’Imyaka 64 y’amavuko, avuga ko  yavukiye aha none akaba agiye kuhasazira aribwo abonye ikiraro cyubakwa kuri uyu mugezi.

Ati:’Mbere yuko iki kiraro cyubakwa, umugezi waruzuraga ugatwara abagenzi bajya hakurya muri Mbuye cyangwa bava iKanazi’

Gasinzigwa avuga ko abatinyaga kwambuka wasangaga ibicuruzwa byabo bibura abaguzi bikapfira ubusa.

Ati:’Ntabwo dushobora kwibuka umubare w’abaturage bamaze kugwa muri uyu mugezi w’Akabebya kuko ni benshi’

Habinshuti Edouard wo mu Mudugudu wa Musenyi Akagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye, avuga ko abarwayi n’ababyeyi bahabwaga transfert yo kujya mu Bitaro bya Kinazi, bageraga kuri uyu mugezi wuzuye bagasubizwa inyuma, abandi bikabasaba kuzenguruka bakanyura mu ku Mukunguri mu Karere ka Kamonyi.

Ati:’Hari abishyuraga moto ibihumbi 10 bitewe kugira ngo bagere ku Bitaro, ubu turimo gutanga 1000frw gusa’

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko  iki kiraro cyubatswe mu rwego rwo korohereza ubuhahirane hagati y’Umurenge wa Mbuye na Kinazi kubera ko basaga n’abari mu bwihunge.

Ati:’Turizeza abaturage ko n’ahandi hagaragara ibibazo nk’ibi bwiteguye   kubikemura’

Gusa aba baturage bavuga ko nubwo iki kiraro cyuzuye,  ariko hari ikindi kibahuza n’Akarere ka Kamonyi, mu Kagari ka Gisanga mu Ruhango,  n’aka Gitare ho mu Karere ka Kamonyi cyangijwe n’ibiza kikaba kimaze igihe kinini kitubatswe.

Iki kiraro cy’Umugezi w’Akabebya cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 20 y’uRwanda.

Ikiraro cy’Umugezi w’Akabebya cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 20 y’uRwanda.
Abatuye mu Murenge wa Mbuye basaba ko bubakirwa ikiraro kibahuza n’Akarere ka Kamonyi
Gasinzigwa Aloys avuga ko yavukiye aha none akaba aribwo abonye ikiraro mu myaka 64 y’amavuko afite.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.