Ruhango: Umukozi w’Akarere yishwe n’impanuka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Niyonsaba Médiatrice wahitanywe n'impanuka
Imodoka itaramenyekana kugeza ubu yagonze Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bweramana mu Karere Ruhango witwaga Niyonsaba Médiatrice arapfa, mugenzi we Mushimiyimana Andeeva wari umuhetse kuri moto arakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kirengeli, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ahagana saa moya z’umugoroba.
SP Habiyaremye avuga ko abo bantu bombi bakoze impanuka bari kuri moto ifite Plaque RF099A, bavaga mu mahugurwa mu Karere ka Muhanga berekeza mu Ruhango.
Uwari utwaye imodoka itaramenyekana, yataye umukono we ajya mu mukono abo bantu barimo, arabagonga ahita acika.
Ati “Niyonsaba Médiatrice n’uwari umuhetse bahise bakomereka bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi, Niyonsaba we yahise apfa.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko uwari umuhetse witwa Mushimiyimana Andreva arwariye i Kabgayi.
SP Habiyaremye avuga ko barimo gushakisha shoferi w’imodoka yagonze bariya bantu.
Mushimiyimana Andeeva wakomeretse ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.
Nyakwigendera Niyonsaba Médiatrice yari afite imyaka 58 y’amavuko akaba yari atuye mu Mujyi wa Ruhango. Umurambo we uracyari mu buruhukiro i Kabgayi.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango