Rusizi: Abacururiza hafi y’ isoko mpuzamipaka barasaba hangari

Abacuruzi b’imyumbati,ibijumba,ibitoki,ibirayi n’amateke bakorera mu mbuga y’isoko mpuzamipaka rya Bugarama(Bugarama Cross border Market) barasaba kubakirwa hangari kuko izuba n’imvura bibicira aho bacururiza.

Umwe mu bacuruzi yabwiye UMUSEKE ko icyifuzo cyabo ari uko ubuyobozi bwa bubakira hangari yo gucururizamo,bikabarinda imvura n’izuba.

Ati”Ducururiza hanze bakwiye kutwubakira isoko niba ritabonetse batwubakire hangari yo gucururizamo izuba nti ritwice n’imvura ngo itunyagire

Mugenzi we yavuze ko impamvu bisabira hangar ari uko  ibyo bacuruza bigira umwanda ko bitacururizwa mu isoko ry’amakaro.

Ati”Ducuruza ibiribwa biteza imyanda ntabwo twabijyana mu isoko ry’amakaro,dukorera hanze,amashitingi n’imitaka nti babishaka,mutuvuganire batwubakire ihangari yo gucururizamo“.

Akomeza agira ati “Isoko rirubatse rimeze neza,twe ibyo ducuruza n’ibyimyanda,dukorera hanze,turasaba ko batwubakira  ihangari yo gucururizamo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangarije UMUSEKE ko iki kibazo bukizi,busaba aba bacuruzi kuba bihanganye buvuga ko buri kubiganiraho n’inzego zitandukanye ngo harebwe uko bafaswa kubona aho bacururiza.

Umuyobozi  w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi,yagize ati “Icyo kibazo turakizi,turabasaba kuba bihanganye,turi kugikoraho n’inzego.Hari abafatanyabikorwa turi kureba ko badufasha gusakara uburyo bumeze nk’ihema cyangwa igisare kinini gihurutuye”.

Mu karere ka Rusizi harimo amasoko mpuzamipaka abiri, irya Bugarama n’isoko mpuzamipaka ryubatswe  ku Rusizi rwa mbere.

- Advertisement -

Abayahahiramo ni Abanyarwanda,Abarundi n’Abanye-Congo. 

 

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE.RW I RUSIZI