Twinjirane ahatangirwa imyitozo ku kurwanya iterabwoba-AMAFOTO

Amasomo ku kurwanya iterabwoba atangirwa mu kigo cya Mayange (CTTC), ni amwe mu masomo atangwa na Polisi y’u Rwanda. Iki kigo cyatangijwe mu 2013, kikaba giherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange.

Ni ikigo gifite inshingano zo gutanga amasomo afite ireme rihanitse ku Mitwe Idasanzwe y’Abapolisi, n’ubundi bumenyi bwihariye butegurira abapolisi gukemura neza ibibazo bihari.

Gifite icyerekezo cyo kuba ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu gutanga amasomo yihariye ku mitwe idasanzwe y’igipolisi.

Gitanga Amasomo yo Kurwanya Iterabwoba gifasha mu gutanga amahugurwa adasanzwe yo gukumira no guhangana vuba n’ibikorwa by’iterabwoba ibyo ari byo byose.

CTTC Mayange igabanyijemo amashami atatu ari yo: Ishami ry’umutwe udasanzwe, Ishami rishinzwe ubutasi no kurwanya iterabwoba n’Umutwe udasanzwe.

Ubunyamwuga, Ubuhanga, Ubufatanye, Ubunyangamugayo, Ubudashyikirwa n’imiyoborere n’izo ndagagaciro zacyo. N’ikivugo kigira giti “Ubwenge, ubumenyi n’ubunyamwuga”.

Amasomo atangirwa muri CTTC Mayange

Amasomo yo kurwanya iterabwoba : Muri iki kigo hatangirwa amasomo yo kurwanya iterabwoba yashyiriweho guha ibikenewe abapolisi batoranyijwe mu buhanga n’ubumenyi bwo kuzuza inshingano zabo mu byo gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Amasomo y’ibanze ku mutwe udasanzwe: Amasomo y’ibanze ku mutwe udasanzwe yashyiriweho guha abapolisi batoranyijwe, ubumenyi n’ubuhanga busabwa kugira ngo bakore ibikorwa byihariye mu bibazo by’umutekano bivuka kandi bigoye no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

- Advertisement -

Muri CTTC Mayange hatangirwa kandi amasomo ku ikoreshwa ry’intwaro zidasanzwe n’amayeri (SWAT).

Amasomo ya SWAT yashyiriweho guha abapolisi batoranyijwe, ubuhanga n’ubumenyi bibemerera kuba ba mugabwambere mu gihe bari gukorera mu bihe bitandukanye.

Muri iki kigo hanatangirwa amasomo y’Ubutasi y’Ibanze n’Ayisumbuye, yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kugira ubuhanga n’ubumenyi bukenewe mu gukusanya, gutegura imibare/amakuru kugira ngo batange umusaruro mu bikorwa bakora.

Hatangirwa kandi amasomo ku Mutekano wo mu Ndege yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu micungire y’ibibuga by’indege n’umutekano wo mu ndege mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Imyitozo yo kurinda Abanyacyubahiro: Ni amasomo yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubuhanga n’ubumenyi bukenewe mu guherekeza no gucungira bya hafi umutekano w’abanyacyubahiro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Muri CTTC Mayange hatangirwa imyitozo ku Gucunga Umutekano wo mu Muhanda yashyiriweho gufasha abatoranyijwe kubona ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu gukora ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda no gukemurana ubunyamwuga ibibazo ibyo ari byo byose bifite aho bihuriye n’umutekano wo mu muhanda.

Amasomo yo gutabara aho rukomeye: Ni imyitozo ihambaye ku kwivuna umwanzi bwangu yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubuhanga, ubumenyi na tekiniki bikenewe mu gukora ibikorwa mu gihe icyo ari cyo cyose aho ari ho hose, mu buryo bukwiye kandi buboneye.

Polisi y’u Rwanda yiyemeje gutanga serivise inoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no kugirango abantu babe ahari umutekano hazira icyaha.

 

Ubudashyikirwa ni imwe mu ndangagaciro zibaranga
Ni abasore b’intarumikwa kubera imyitozo bahabwa

No mu mazi ntibahakangwa, baba bafite ubumenyi bwinshi
Abapolisi baba batyaye ku buryo nta kigomba kumwitambika imbere
Ubufatanye mu guhashya umwanzi ni indangagaciro zabo
Bahabwa ubumenyi buhambaye mu gukoresha imbunda zitandukanye
Abahabwa imyitozo njyarugamba ibafasha guhangana aho rukomeye
CTTC Mayange rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda

IVOMO:RNP

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW