Ubufaransa bwavuye ku izima bugiye kuvana ingabo muri Niger

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko icyo gihugu kizacyura Ambasaderi wacyo muri Niger n’abasirikare bose kihafite.

Yagize ati “Ubufaransa bugomba gucyura Ambasaderi wabwo. Mu masaha make Ambasaderi n’abandi badipolomate barasubira mu Bufaransa.”

Yavuze ko ubufatanye mu bya gisirikare na bwo byarangiye, bityo ko abasirikare mu mezi ari imbere na bo bazagenda.

Kuva ku itariki ya 26 Nyakanga, 2023 abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger bahirika Perezida Mohamed Bazoum wari watsinze amatora.

Ubufaransa bufashe uyu mwanzuro nyuma y’iminsi bwarinangiye ku busabe bwa Niger yasabaga ko Ambasaderi w’Ubufaransa ava mu gihugu, ndetse bikaba byarakuruye imyigaragambyo i Niamey yo kwamagana Ubufaransa.

Icyemezo cyo kuvana ingabo muri Niger, ni inyundo ikubise mu gahanga Abafaransa mu bikorwa byabo byo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel, no kuhatakaza ijambo.

Gusa, Perezida Macron avuga ko Ubufaransa budakwiye gufatwa bugwate n’abahiritse ubutegetsi, BBC ikaba yasubiye mu magambo yavugiye kuri Televiziyo France 1 na France 2.

Ubufaransa bufite abasirikare 1,500 muri Niger.

Macron avuga ko azakomeza gufata Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi, nka Perezida wemewe, ndetse ngo yamumenyesheje icyemezo igihugu cye cyafashe.

- Advertisement -

Abasirikare bayoboye Niger bari basabye Ambasaderi w’Ubufaransa, Sylvain Itte kuva muri icyo gihugu nyuma yo guhirika Bazoum.

Igihe ntarengwa cy’amasaha 48 yahawe cyarageze, Ubufaransa bwanga kumucyura, buvuga ko abamusaba kuva muri Niger atari abategetsi bemewe.

Abasirikare bayoboye Niger bafashe icyemezo gihagarika indege z’Ubufaransa mu kirere cyabo.

UMUSEKE.RW