Umu-Hadji yishinganishije kuri Perezida Paul Kagame

Al Hadji Rubangisa Sulaiman washinze ikinyamakuru Dawa Rwanda TV akaba n’umunyamakuru wa cyo, yacishije ubutumwa  ku mbuga nkoranyambaga ze yishinganisha ku Mukuru w’Igihugu, Paul Kagame avuga ko hari abashaka kumugirira nabi azira akazi ke.

Tariki ya 8 Nzeri 2023, ni bwo ku rukuta rwa Twitter rw’Ikinyamakuru gikoresha amashusho, Dawa Rwanda TV kibanda ku nkuru zijyanye n’Imyemerere y’Idini ya Islam, hacishijwe ubutumwa bw’umuyobozi w’iki kinyamakuru usanzwe ari n’umunyamakuru w’umwuga.

Ibi ariko byabanjirijwe n’ibaruwa yari ivuye mu biro by’Umuryango w’Abaislam mu Rwanda [Rwanda Muslim Community], ihagarika Hadji Rubangisa mu bikorwa byose by’Ivugabutumwa birimo no gufata amashusho acisha ku muyoboro w’Igitangazamakuru cye.

Umuyobozi wa Dawa Rwanda TV, Al Hadji Rubangisha Sulaiman, yanditse ubu butumwa yishinganisha ku Mukuru w’Igihugu ku bw’impungenge afite zo kuba hari abayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda, bashobora kumugirira nabi bitewe n’inkuru iki kinyamakuru gikora.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame mbandikiye nishinganisha ku mutekano muke kubera bamwe mu baislam b’abayobozi bari mu nzego z’Umuryango wa RMC/AMUR nkaba mfite impungenge zo kugirirwa nabi byavamo no gutakaza ubuzima. Murakoze muhorane n’Imana.”

Nyuma yo kubona ubu butumwa, UMUSEKE waganiriye na Hadji Rubangisa Sulaiman. Mu kiganiro bagiranye, yavuze ko mu byatumye yishinganisha ari uko afite ubwoba bwo kuba yagirirwa nabi nk’uko byigeze kugenda mu myaka yashize ndetse bikamuviramo gufungwa arenganywa.

Ati “Njye mfite uburambe. Mu 2015 ibi byarabaye. Abantu baduhimbira ibintu tutazi. Inzego z’Umutekano zaraje ziramfata, ziranjyana ntazi icyo nzira. Naje kumenya icyo ndegwa nyuma y’amezi ane. Icyaha cy’Iterabwoba nari nashyizweho nakimenye nyuma y’amezi ane.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero byatumye ngira impungenge nakwibeshya simvuge, hashobora kuza abantu nanone bakanwara nk’uko byagenze. Nigiriye inama yo gutabaza Umukuru w’Igihugu kugira ngo ninabura abantu bazamenye ngo byagenze gute kuko n’ubundi mbere byarabaye.”

Uyu mu-Hadji yakomeje avuga ko bamwe mu Bayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda, iyo bagiye kurenganya umuntu runaka babanza kumusiga icyasha bakamuhimbira icyaha kugira ngo byumvikane ko ari we mubi.

- Advertisement -

Abajijwe impamvu akunda kugaragara asa nujya mu mitsi n’Abayobozi be mu Idini, Hadji Rubangisa yasubije ko kimwe mu bibitera ari inkuru zicukumbuye akunda gutangaza kandi zigaragaza amwe mu makosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda.

Ati “Inyigisho dutambutsa nta kibazo ziteje. Ahubwo dufite aba-Sheikh benshi bize ibindi bitari idini ariko kuko babyize mu Cyarabu bagera iwacu tukabita aba-Sheikh nyamara atari bo.”

Yongeyeho ati “Ubu rero hari abakiri bato bagiye kwiga baza bapakiye. Iyo rero bahuye n’abo bandi twitaga aba-Sheikh bagasobanura neza idini usanga abo bitwa ko bakuze babifata nko gusuzugurwa kandi atari ko bimeze.”

Ibi biri mu bituma ngo hari aba-Sheikh bakiri bato bakunda guhagarikwa, kubera ko bagaragaza ko bafite ubumenyi bwinshi buruta ubw’abakuru. Iyo bahagaritswe, bahabwa umwanya kuri Dawa Rwanda TV bakaba ari ho bacisha inyigisho za bo kuko bavuga ko babwira Isi muri rusange.

Akomeza avuga ko mu byo azira harimo ko igitangazamakuru abereye umuyobozi, kivuga ukuri kwinshi kandi hari Abaslam kivugira nyamara ubuyobozi buba bwarananiwe gufasha.

Ati “Njye ngerageza gushaka amakuru nk’Umunyamakuru w’umwuga kandi ubifitiye uburenganzira mpabwa n’Urwego rubifitiye Uburenganzira, RMC. Nyuma yo kuba umuislam mba ngomba no kumenya ibikorerwa mu Muryango wacu. Iyo hari hari amakuru menye kandi abaislam bagomba kuyamenya, mba ngomba kuyatangaza kugira ngo abantu bamenye ibibakorerwa.”

Yongeyeho ati “Niba uyu munsi dushobora gukurikiranira ibyabere mu Murenge runaka, ibyebereye mu Mudugudu, ibyabereye mu Gihugu hose tukabitangariza Abanyarwanda, sinumva impamvu tutatangaza amakuru y’ibyabaye iwacu mu baislam.”

Akomeza avuga ko aheruka gukora inkuru eshatu zavugaga ku baislam baheruka gukora Umutambagiro Mutagatifu, zagarukaga ku makosa yakozwe. Ibi biri mu byatumye uyu mu-Hadji akomeza kutavuga rumwe na bamwe mu Bayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda.

Indi nkuru aheruka gukora yateje ibibazo, ni inkuru yavugiraga abaislam bo mu Karere ka Rubavu bubatse ishuri ariko Umuryango w’Abaslam mu Rwanda uvuga ko rigomba kuba irya bo nyamara atari bo baryubatse.

Ubusanzwe Dawa Rwanda TV, izwiho gukora inkuru nyinshi zivugira abantu batandukanye batari abaislam gusa ndetse n’inkuru zibanda ku nyigisho za Islam.

RMC iherutse kwandikira Hadji Rubangisa Sulaiman imuhagarika mu bikorwa byose by’Abaslam mu Rwanda
Yahagaritswe no gufata amashusho
Hadji Rubangisa yahise asubiza RMC
Igice kindi cy’ibaruwa ya Hadji Rubangisa asubiza RMC

HABIMANA SADI/UMUSEKE/RW