Umugabo yasanze umugore we aryamanye n’umusore arabakingirana

*Uwo mugore yigeza guta urugo asanga uwo musore i Kigali

Nyanza: Umugabo yasanze umugore we aryamanye n’undi musore bari mu nzu y’uwo musore, uwo mugabo yigira inama yo kubakingirana.

Byabereye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza aho umugabo yagiye mu kazi asanzwe akora ko kwigisha (ni Umwarimu) noneho abaturanyi be bamuhamagara bamubwira ngo aze arebe umugore we aho aryamanye n’umusore mu nzu y’uwo musore.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uwo mugabo akihagera kubyakira byamunaniye.

Yagize ati “Uwo mugabo w’umwarimu yafashe umuhoro ngo abateme, bamugira inama yo kutabikora cyakora ashyira ingufuri inyuma arabafungirana.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwo musore akimara kumenya ko yakingiranywe mu nzu, yacishije ferabeto mu rugi (nta grillage iriho) yica iyo ngufuri maze bariruka (umusore n’umugore).

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’uko umugabo ashyize ingufuri ku rugi yihutiye kujya kubibwira iwabo w’umusore.

Yagize ati “Se na nyina b’uwo musore baraje bose babicaza hamwe maze uwo musore abazwa niba yasambanye n’uwo mugore arabihakana, gusa uwo mugore we yemeye ko yasambanye n’uwo musore.”

Abatuye muri kariya gace bahaye amakuru UMUSEKE ko gusambana k’uwo mugore n’uwo musore bitabaye ubwa mbere bisanzwe bibaho, ahubwo ari uko ari ubwa mbere bigiye hanze hakanabaho ibimenyetso bigaragara kuko umugore yigeze guta urugo, asanga umusore mu mujyi wa Kigali, kuko ariho yakoreraga akazi k’ubumotari.

- Advertisement -

Gusa umugore yaragarutse umugabo aramwakira kubera abana bane bafitanye, kandi bashakanye byemewe n’amategeko.

UMUSEKE wamenye amakuru ko RIB yamenyeshejwe ibyabaye, gusa ntiyabyinjiramo kuko uwo mugabo atatanze ikirego kandi ibyaha nk’ibi bidakurikiranwa ntawatanze ikirego.

UMUSEKE wageze aho ibi byabereye abahatuye babwira Umunyamakuru ko ubu umugore yasanze abana mu rugo, kandi umugabo akimara kubasanga mu nzu umusore yabajije umugabo icyo yifuza ngo niba ari amafaranga ayamuhe ariko areke uwo mugore, gusa mu byifuzo by’umugabo ngo yatandukana na we ariko inzitizi ni abana bato bafitanye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza