Umuhanda Kigali-Rwamagana  nturi nyabagendwa

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda Kigali-Rwamagana  ufunze kubera impanuka.

Polisi y’uRwanda ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu muhanda munini Kigali-Rwamagana ahitwa Bambino, mu kagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo,  mu Karere ka Gasabo habereye impanuka bituma uwo muhanda utaba nyabagendwa.

Polisi yasabye abakoresha uyu muhanda gukoresha umuhanda Masaka- Kabuga n’umuhanda Umusambi- Intare Arena- Mulindi.

Amakuru avuga ko imodoka yakoze impanuka ari ikamyo ipakiye gazi yari ivanye i Rwamagana iyizanye mu Mujyi wa Kigali igeze muri uwo muhanda, ishaka kwihuta ngo inyure ku yari iyiri imbere, igongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.

Ku bw’amahirwe yaba  shoferi w’ikamyo n’uwari utwaye toyata ntibapfuye ariko bakomeretse cyane bajyanwa mu Bitaro.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW