Urubyiruko rwo muri Diyoseze Gatolika ya Butare mu isozwa ry’Ihuriro ry’iminsi ine rwagiriye muri Paruwasi ya Kiruhura rwahanuye abishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi, ubuzererezi, ibiyobyabwenge n’ibindi byugarije urubyiruko.
Umuhango wo gusoza iryo huriro wabaye ku wa 9 Nzeri 2023, witabirwa n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege n’abandi batandukanye.
Urubyiruko rwashishikarijwe kugira umwete mu gusenga ariko bibutswa ko bagomba gukunda umurimo kuko ngo “umujene udasenga asenyuka, udakora bikarusha.”
Sahikuye Richard, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro yashimangiye ko gusenga biruhura bikibagiza imibabaro.
Yagize ati “Iyo nicaye hasi nkasenga, nkavuga ishapule, bingarurira ibyishimo muri njyewe.”
Joséline Muragijimana yasabye urubyiruko gukunda gusenga kuko umujene wiringiye Imana atishora mu byaha.
Yagize ati ” Umujene usenga ntabwo yabona umwanya wo kwiyahuza ibiyobyabwenge, ntiyabona umwanya wo kujya mu busambanyi, ntiyabona umwanya wo kujya mu muhanda.”
Muragijimana avuga ko gusenga bitabuza umujene gukora akiteza imbere kuko buri kimwe agiha igihe gikwiriye by’umwihariko mu gihe cy’akaruhuko akibuka ko isengesho rimurinda kwandavura.
Emmanuel Niyomugabo uhagarariye urubyiruko rwo muri Diyoseze gatolika ya Butare yasabye urubyiruko ruhugiye ku mbugankoranyambaga kwisubiraho bakiyambaza umubyeyi Bikira Mariya.
- Advertisement -
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yavuze ko umuntu udasenga ataba afite Imana ahubwo asigarana n’abamubeshya gusa.
Yashimangiye ko umuntu usenga aba afite Imana imbere ye by’umwihariko agahagurukira n’umurimo kuko Bibiliya hari ahavuga ngo “Udakora ntakarye”.
Ati “Agira inzira igaragara. Iyo rero nta Mana ufite imbere yawe, birumvikana ko usenyuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye urubyiruko kugendera kure ibyatuma rwishora mu ngeso zo kugomera Imana no kurenga ku mategeko y’Igihugu.
Yabasabye kugira ubushishozi bakarangwa n’ubumwe ndetse no gukorera mu matsinda agamije kubateza imbere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW