Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu yo guca ‘Tents’

Umujyi wa Kigali wasobanuye  impamvu yo guhagarika ikorereshwa ry’amahema atujuje ibisabwa aberamo ibirori,uvuga ko bigamije gusaba abayafite  gukurikiza igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, hirindwa urusaku rubangamira abahatuye no kureba ko hujuje ibisabwa nk’ahantu hahurira abantu benshi.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2023.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ,Rubingisa Pudence,yasobanuye ko amabwiriza asaba abafite amahema atujuje ibisabwa kwakira ibirori agamije kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Pudence Rubingisa ati “Icyari kigambiriwe muri iriya gahunda ni ukugira ngo abantu bibutswe kubahiriza igishushanyombonera.Ntabwo ari ukuvuga ngo umujyi uciye amahema.Iyo ugiye gushyiraho igikorwa nka tents,ahantu runaka ubisabira uburenganzira,abantu bakareba ibigomba gukorwa.Ibyakozwe kuri tent imwe , bikorwa n’ahandi bitewe n’icyo ugomba kuhakorera.Ushobora kugira ihema ikajya ikorerwamo imurikagurisha,ushobora kugira ihema ikajya ikorerwamo inama.”

Akomeza agira ati “Ahubwo icyo dusaba,icyo wasabye kigendanye n’igishushanyombonera kiri aho.

Meya Pudence yasabye abafite amahema aberamo ibirori kwirinda urusaku no gukoresga ’ibirwanya inkongi y’umuriro.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kuri uyu wa Gatanu uteganya kugirana ibiganiro  n’abafite ibikorwa by’amahema mu rwego rwo kwirinda kubagusha mu bihombo.

IBITEKEREZO BY’ABATURAGE

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW