Imbaga y’abantu bari benshi ku rukiko no mu mpande zarwo, Kazungu yari ategerejwe na benshi bafite amatsiko yo kumubona, abavuga ko yabiciye ababo bari ku Rukiko bamwe barira, umwe yinjiye mu rukiko abaza ngo “Kazungu ari he?
Abashinzwe umutekano bari barinze Kazungu utari wambaye amapingu mu rukiko, bahise basohora uwo mugabo kugira ngo adasagararira Kazungu, cyangwa Kazungu na we akamuhitana!
Ku isaha ya saa munani nibwo bamwe bageze ku Rukiko, icyizere cyendaga kuraza amasinde bamwe bagiye gutaha batabonye Kazungu, mu mitwe yabo no mu biganiro bagiranaga niko batekerezaga.
Mbere Urukiko rwari rwavuze ko isomwa ry’urubanza riba saa cyenda (15h00) ariko imodoka izanye Kazungu yasesekaye mu mbuga y’urukiko ku isaha ya saa kumi n’iminota ibiri (16h02).
Induru ku rukiko iravuga, uruvugazoka rwivanga n’abanyamakuru, abafite telefoni zabo batangira gufata amafoto abanda bafata amashusho, ari nako bahereka Kazungu wari ugiye kwinjira mu rukiko bamukomera.
Abacamanza babiri, nibo basomwe umwanzuro w’Urukiko, babanza gusubiramo uko iburanisha riheruka ryagenze, ubwo tariki 21 Nzeri, 2023 Kazungu yaburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo akemera ibyaha byose aregwa.
Ibyo byaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, m’ibindi byaha by’ubugome, Umacamanza yabisubiyemo uko byakabaye.
UKO BYARI BYIFASHE
- Advertisement -
Yavuze ko Kazungu yiyemereye ko yishe abantu 14, babiri akaba yarabatetse amagufwa yabo arayamenagura agira ngo asibanganye ibimenyetso.
Umucamanza yavuze ko hagendewe ku kuba Kazungu yemera ibyaha aregwa, hari impamvu zifata z’uko ibyaha akekwaho yabikoze.
Urukiko rwavuze ko rusanga hari impamvu zo kumufunga by’agateganyo kugira ngo ibyo byaha akekwaho bitazongera gukorwa, no gukomeza gushakisha umwirondoro we nyawo kuko uwo avuga ushidikanywaho.
Gusoma icyemezo byatangiye ku isaha ya saa kumi n’imonota 11 (16h11) birangira saa kumi n’iminota 25 (16h25).
Urukiko rwavuze ko Kazungu afite iminsi 5 yo kujuririra icyo cyemezo. Mu Rukiko Kazungu nta we Umwunganira mu mategeko yari kumwe na we.
Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)
UMUSEKE.RW