Uwahoze ayobora Ikigo cy’Amakoperative arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwemeje amakuru y’uko rwataye muri yombi Prof Harelimana Jean Bosco wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA.

Ifatwa rye rikurikiye guhamagazwa mu Nteko Ishinga Amategeko ngo asobanure amakosa yo gucunga nabi umutungo wa Leta akabura.

Ku wa Kane, RIB ivuga ko ari bwo yataye muri yombi Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko Prof Harelimana yafashwe nyuma y’iperereza rimaze igihe rimukorwaho.

Akurikiranweho gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Uyu mugabo afungiye kuri RIB Stasiyo ya Remera, mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Prof Jean Bosco Harelimana ku wa 28 Mutarama 2023, yakuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere amakoperative (RCA), mu ibaruwa yasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Yasimbuwe by’agateganyo na Pacifique Mugwaneza wari usanzwe ari umuyobozi wungirije.

Mu 2018 nibwo Prof Harerimana yari yagizwe umuyobozi wa kiriya kigo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW