Wisdom Schools yashyize igorora abifuza kuba ABAFOROMO

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools buvuga ko bukomeje kwandika no kwakira abanyeshuri bashya bazahiga mu mwaka w’amashuri 2023-2024, kandi ko ubu bwatangije Ishami rishya ku bifuza gukabya inzozi zo kuba Abaforomo hari ishami rya Associate Nursing Program n’andi mashami akenewe.

Ubuyobozi buvuga ko nyuma yo kugenzurwa no kwemererwa gutangiza ishami ry’ubuforomo ku bana biga mu mashuri yisumbuye rizwi nka Associate Nursing Program, bushishikariza ababyeyi n’abana kubagana kuko biteguye kubaha uburezi n’uburere ntagereranywa, ndetse abazahiga bakaba bafite amahirwe yo kuzakomereza amasomo yabo muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie avuga ko nk’Ishuri Mpuzamahanga bahisemo gutanga ubumenyi bufasha umwana wese uharangije kutaba ikibazo ku babyeyi no kuri Leta, ahubwo akazana ibisubizo by’impinduka nziza ku bibazo biba bihari.

Yagize ati “Si mu Rwanda gusa ahubwo n’Isi yose ifite icyuho ku bakozi bo mu buvuzi, ababyeyi n’abana nibatugane turiteguye kubaha uburezi n’uburere kuko ubuwo bushobozi turabufite kandi n’imyanya irahari ihagije.”

Uyu Muyobozi akomeza ashishikariza ababyeyi kuzana abana babo bagahabwa uburezi n’uburere bifite ireme kuko badateze gutenguha abazabagana.

Yagize ati “Ubundi mu burezi hari amashyiga atatu. Abana, ababyeyi natwe abarezi. Turasaba ababyeyi rero kutima amahirwe abo bana babatuzanire tubarere kuko turi abarezi, turi ababyeyi kuko dufite abana kandi abazatugana bazabona ko batibeshye.

Nk’Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom twarabitangiye kandi dufatanya n’abandi bateye imbere ku Isi kandi usanga abana bacu nabo bashoboye igisigaye ari ukubatinyura.”

Umuyobozi wa Wisdom School yijeje ababyeyi ko batazabatenguha

Ibyiciro by’amashuri ya Wisdom Schools mu mashuri yisumbuye birimo icyiciro rusange n’icyiciro cy’abiga mu mashami yose ya Siyansi (Sciences), Ubuforomo n’Icungamutungo, aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri Kaminuza, ndetse hari n’ababa bafite amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mu mahanga.

Umwihariko wa Wisdom Schools ni uko abana baharererwa batozwa gukora cyane no gufata neza ibikoresho byabo, kurya neza kuko ibihingwa byinshi bikenerwa babyiyezereza, kunywa amata y’inka biyororeye, ubusitani bwiza bwo mu bigo bufasha abana kuruhuka no kwigiramo byinshi ibibuga by’imikino n’imyidagaduro bihagije ndetse itegura egura abana gukora ibizamini bya Leta ndetse n’ibizamini mpuzamahanga.

- Advertisement -

Bafite kandi laboratwari zigezweho zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa uwaharerewe aba azi gukora isabune z’ubwoko bwose, amarangi ndetse n’amavuta, imodoka zibafasha mu ngendo zirimo n’ingendoshuri bajya kureba ibyo bize mu bitabo ndetse bakagira umwihariko wo gutoza abana kubaha Uwiteka Imana Umuremyi wa byose no gukunda Igihugu yabahaye.

Mu gushimangira uburere n’uburezi bufite ireme butangirwa muri Wisdom Schools, ku bana bose ariko cyane cyane ku biga mu mashuri yisumbuye, nta mwana w’ikirara uhaboneka kuko batozwa disipiline iri hejuru ariho bashishikariza ababyeyi kubasura bakirebera.

Hagamije gusubiza umusabe bw’ababyeyi batuye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi na Nyagatare yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.

Wisdom School yafunguye imiryango mu mwaka wa 2008, kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri barenga 2000 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga kandi kuva icyo gihe abanyeshuri bose bakoze baza mu cyiciro cy’indashyikirwa ariho bahera basaba abanyeshuri n’ababyeyi kubagana bagahabwa uburezi bufite ireme kuko imyanya ihari kandi nta gihe batakira abifuza kubagana.

Wisdom School isaba ababyeyi bose kudatesha abana babo amahirwe kuko yo kuyigamo kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6 kuko batanga uburezi n’uburere bifite ireme bakabyigisha neza mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza n’Igishinwa.

Wisdom Schools yakira abana bose baturuka ku Isi hose aho bashishikariza ababagana ko babasura ku rubuga rwabo rwa Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bakabahamagara kuri 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Abana biga muri Wisdom School baba bafite aho gukinira no kwidagadurira hahagije
Abanyeshuri bashya ba Wisdom Schools bakiranywe urugwiro n’ubwuzu
Muri Wisdom School abanyeshuri baba bafite aho kwigira hahagije

UMUSEKE.RW