YAVUGURUWE: Akarere ka Rubavu kiyemeje guhindura ubuzima bwa Ntacyombonye

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Abayobozi basuye inzu yubakiwe uyu muturage

KWISEGURA KU BASOMYI BACU: Iyi nzu ntabwo yubatswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ahubwo yasannwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri kariya karere.  

Mu gusoza amarushanwa y’ubukangurambaga ku isanamitima, urubyiruko rwagaragaje inzu y’umuturage witwa Ntacyombonye Daphrose yashyizweho amabati mashya, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, akaba yijeje uwubakiwe ubufasha bwo kwiteza imbere.

Iyi nzu ya Ntacyombonye yasanwe mu gihe cy’ubukangurambaga ku isanamitima, bigizwemo uruhare n’Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Ubu bukangurambaga bwo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene, bwakorewe mu murenge wa Busasamana, no mu Karere ka Rubavu muri rusange.

Ntacyombonye Daphrose wasaniwe inzu, yavuze ko ubuzima bwe bukomeje guhinduka, kubera ko atakirara anyagirwa n’imvura, agaragaza ko agikenye ubufasha mu kwikura mu bukene.

Ati “Ntarabona Duhumurizanye narindi ahantu habi, imvura yagwa ikancikiraho n’abana, none baransakariye bagiye no kuyitera igishahuro nanjye nture heza nk’abandi banyarwanda, ariko bamfashije nkabona inka nanywa amata nkasa neza nkanicyenura.”

Kagame Alain umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Busasamana avuga ko uyu mubyeyi bazakomeza kumuba hafi bakareba uko yabasha no kwizamura.

Ati’’Iriya ni intangiriro tugiye kurebera hamwe n’ubuyobozi uko yabona uko ahinga muri iki gihembwe bityo akazabona icyo kurya ndetse tunarebere hamwe uko yazafashwa kubona inka ya girinka kuko nabyo byamufasha kwikenura n’abana bakabona amata’’.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias yasoje buriya bukangurambaga.

- Advertisement -

Yavuze ko kuba uyu muturage yafashijwe gusakarirwa inzu mu rwego rwo kumufasha kurushaho kugira imibereho myiza, ariko ngo inyubako ni icyo uyiririyemo kuko ngo urebye ubuzima bw’uriya muturage hari izindi nkunga agikeneye.

Ati “Na byo twavuganye n’abafatanyabikorwa ndetse no mu bushobozi buhari hari gahunda zisanzwe zifasha abatishoboye, iyi yari intambwe ya mbere, yabonye icumbi, hanyuma mu icumbi n’ibindi by’ibanze bifasha umuntu kwiteza imbere turaza kubitegura na byo bizamugeraho.”

Akarere ka Rubavu gafite imiryango ibihumbi 120, ituwe n’abaturage ibihumbi 546 badafite aho kuba heza. Akarere ka Rubavu kavuga ko gakomeje gukora ibarura, ariko ngo buri mwaka bagira abo bagenda bubakira bitewe n’uko aka Karere gakomeza kugenda gaturamo abimukira.

Ubu bukangurambaga bwasojwe n’amarushanwa y’imikino inyuranye yahuje amakipe y’utugari tugize umurenge wa Busasamana aho akagari ka Gacurabwenge katsinze aka Gasiza igitego kimwe ku busa habaye kandi n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, Imikino ya Basket Ball n’igisoro.

Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi imikino y’umupira w’amaguru
Abayobozi batandukanye bagiranye ibiganiro n’abaturage
Habaye amarushanwa arimo no gusiganwa ku maguru

MUKWAYA OLVIER / UMUSEKE.RW