Abakozi babiri b’Akarere ka Ngoma batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB  rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Mutembe Tom,  n’ Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center), Mutabazi Célestin, bakira ruswa ya  miliyoni 5Frw (5,000,000 frw)   kugira ngo  batange icyangombwa cyo kubaka.

Uru rwego kuri X rwahoze ari twitter, rwatangaje ko aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irakomeza isaba “Abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Aba nibaramuka bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bazahabwa igifungo gifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW