Amerika yemeje gufasha Israel kurandura Hamas

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Mu ruzinduko Perezida wa Amerika, Joe Biden yakoreye muri Isreal yashimangiye ko bazashyigikira iki gihugu kugera ku munota wa nyuma mu ntambara gihanganyemo na Palestine.

Joe Biden Yageze i Tel-Aviv mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023 nyuma y’amasaha make hamaze kuba igitero cyagabwe ku bitaro bya Gaza byahitanye abarenga 500.

Yagize ati “Nifuje kugera aha uyu munsi, kubera impamvu yoroheje. Ni ukugira ngo abaturage ba Israel ndetse n’abatuye isi muri rusange bamenye uruhande duhagazemo.”

Mu izina ry’abaturage ba Amerika, Biden yihanganishije Benyamin Netanyahu n’abanyaisiraheri bose, ababwira ko batari bonyine, ahubwo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kumwe nabo.

Mu ijambo rye kandi, Biden yagarutse ubugira kabiri ku ndangagaciro ibihugu byombi bihuriyeho: Ubwisanzure, ubutabera n’amahoro.

Minisitiri w’Intebe wa Israel yashimangiye ko iyi ari intambara idasa n’izindi kuko Hamas ari umwanzi utameze nk’abandi, ndetse ko ishobora kuba ariyo yagize uruhare mu guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Joe Biden nawe yongeyeho ko Israël igomba kwirwanaho ku bitero bya Hamas ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kubaha ubufasha bwo kwirwanaho.

Biden yagize ati  “Mbabajwe cyane n’ubwicanyi bwatewe n’ibisasu byarashwe ku bitaro bya Gaza… Nshingiye kubyo niboneye, bigaragara ko byakozwe na Hamas, ntabwo ari mwe.”

 

- Advertisement -

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW